00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yateye utwatsi abavuga ko umushahara wa mwarimu uri mu bidindiza ireme ry’uburezi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 February 2016 saa 09:14
Yasuwe :

Mu Rwanda hahora impaka hibazwa ku ireme ry’uburezi, bamwe bakavuga ko rihari, abandi bakavuga ko ridahari cyangwa se ko ryagabanutse.

Mu byo barebaho basuzuma ireme ry’uburezi, harimo imyigishirize, amasomo atangwa mu mashuri, ibyumba by’amashuri bihari, abarimu, ubumenyi abanyeshuri bahabwa ku ruhando rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, uburyo abize bakora ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga n’izindi ngingo, ariko hashingiwe ku bipimo by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO).

Mu bivugwa ko bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho mu Rwanda, harimo ihindagurika ry’integanyanyigisho, umushahara wa mwarimu, imyitwarire ya mwarimu, amakimbirane yo mu muryango, n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Gasana Janvier, mu kiganiro ‘Ikaze Munyarwanda’ kinyura kuri Radio Flash cyavugaga ku ireme ry’uburezi, yavuze ko muri rusange mu Rwanda rihagaze neza.

Urwitwazo rw’umushahara

Asubiza kuri icyo kibazo, yavuze ko nta mwarimu ukwiye kwitwaza umushahara ngo yice akazi yasabye. Yagize ati “Akazi umuntu agahabwa yagasabye, hashyirwa imyanya ku isoko abantu bagapiganwa. Ntabwo byaba urwitwazo rwo kwica akazi, ngo ni uko umushahara we udahagije. Ese ubundi umushahara uhagije ni angahe? Nanjye uwambaza ngo aguhagije ni angahe, na mugenzi wanjye ukamubaza ntabwo twayahurizaho.”

Yakomeje avuga ko abarimu bakwiye kunyurwa n’umushahara. Ati “Ikiruta byose kuri buri muntu wese uhembwa umushahara ni ukunyurwa n’icyo abona. Ikitwica twebwe Abanyarwanda ni uko buri gihe dushaka kubaho twigereranya n’abandi.Umuntu nabeho mu buryo ashoboye, ahasigaye akore akazi ke n’umutima utuje.”

Gasana yavuze ko Leta ifite ku mutima kuzamura imibereho ya mwarimu, ariko abarimu badakwiye kugira umushahara urwitwazo ngo bakore nabi.

Gasana yavuze ko umunyeshuri ufite ikibazo kuri mudasobwa yakwegera ababishinzwe kigakemurwa

Abarimu batubahiriza inshingano

Umuyobozi wa REB yavuze ko abashinzwe uburezi bafite inshingano zo kubikurikiranira hafi, nubwo nabo batungwa agatoki ko bakorera akazi kuri telefoni.

Yagize ati “Ubusinzi ni imyitwarire idahwitse kandi itajyanye n’indagagaciro z’uburezi. Tugiye kubikurikirana, kuko umuntu ufite imyitwarire idahwitse nk’iyo ntakwiye kuba umurezi.”

Yakomeje avuga ko abashinzwe uburezi bakwiye guhaguruka bakajya ku bigo by’amashuri. Ati “Dufite abantu 416 bashinzwe uburezi mu Mirenge yose mu gihugu, kongeraho abantu 120 bo mu Turere 30 bashinzwe uburezi, bikaba bitumvikana ukuntu aba bakozi bashobora kumara icyumweru badasuye ibi bigo ngo bamenye amasaha abarimu bagerera ku kazi, uburyo abana bigishwa n’ibindi.”

Ababyeyi nabo ngo si shyashya

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi avuga ko gifitanye isano n’imyitwarire y’ababyeyi ku bana babo. Ati “Iyo numvise icyo kibazo, ntabwo nkirebera mu cyumba cy’ishuri, kuko kiba kirenze imbibi zaryo. Umwana wiga mu wa Mbere akavamo atazi kwandika, bagenzi be bakabimenya, uwo mwana aba afite ikibazo iwabo mu muryango. Njyewe njya nkunda kubaza ababyeyi ngo harya mwebwe mu ngo zanyu muri shyashya? Niba mwaraye murwana,umwana akarara arira, ubwo azaza mu ishuri yige afate?”

Gasana yakomeje avuga ko nta wavuga ko ireme ry’uburezi rya kera riruta iry’ubu, kuko uburezi bwa kera bwahezaga bamwe bugaha amahirwe abandi. Kuri ubu, kubera ko amahirwe yo kwiga ahabwa buri Munyarwanda, hari ababyeyi bayakoresha nabi ntibashyire igitsure ku bana, ibyo bigatuma barangara mu ishuri.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bizagenderwaho mu gutanga inguzanyo ya buruse icya kane kitarimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages