Ni abarimu baturutse hirya no hino mu gihugu, bigisha kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatatu.
Umuhango wo kubaha impamyabushobozi zabo zo ku rwego rwa Diploma wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi ari na ho bahererwaga ayo masomo mu gihe cy’amezi umunani.
Bigaga muri porgaramu y’iyakure, isomo ryarangira bagahura bakarivugaho muri rusange.
Iyi ni gahunda yatewe inkunga na USAID binyuze mu mushinga MCOP (Mentorship Community of Practice) hagamijwe kongerera ubushobozi abarimu bo mu mashuri abanza kugira ngo ireme ry’uburezi rihora rivugwa ko rigomba guhera hasi rishoboke.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, Gasana Janvier, wari umushyitsi mukuru yatangaje ko abo barimu bigishijwe ibyiciro bifasha umwana kumenya gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda akiri muto.
Ati “Aba barimu 148 bazakoresha ubumenyi bahawe mu kwigisha abana gusoma no kwandika Ikinyarwanda neza. Birazwi ko iyo umwana yize imyaka ye ya mbere mu rurimi iwabo bavuga aribwo bimworohera no kuzamenya ibindi mu zindi ndimi.”
Yongeyeho ko kuba barigishwaga hakoresheje uburyo bw’iyakure ari n’uburyo bwiza bwo kubahugura mu ikoranabuhanga hadakoreshejwe ingengo y’imari nini ndetse nabo ayo mashusho bigishirijweho n’izindi mfashanyigisho bakaba bazabisangiza abandi barimu b’aho bakomoka.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Uburezi, muri USAID Luann Gronhovd, yatangaje ko basanze guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe cyane n’ireme ry’uburezi akaba ariyo mpamvu bagize uruhare muri iki gikorwa.
Ati “ Tuzi neza ko izingiro ry’ireme ry’uburezi ari ukongerera ubushobozi abarimu. Kuri twebwe rero nka USAID aba barimu 148 ni imbarutso yo kuba umusemburo wo kuzamura ireme ry’uburezi ku bana bo mu mashuri abanza."
Umwarimukazi Teguza Regina wo mu rwunge rw’amashuri rwa Kivumu mu karere ka Kamonyi, yatangaje ko bajyanye ubumenyi bwose bwafasha umwana kumenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda atagizemo ubukererwe kandi ko batangiye kubutanga.
REB ikangurira ababyeyi guha agaciro iyi gahunda yo kwigisha abana mu myaka ya mbere mu Kinyarwanda kuko ururimi rujyana n’umuco kandi ko iyo bitabaye ibyo ari ho umuco uhera utangira gutakara.
Abarimu batangiye aya masomo muri Gashyantare uyu mwaka bari 150 ariko babiri ntibabashije kuyarangiza.



















TANGA IGITEKEREZO