00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Referendumu: Bidasubirwaho ‘Yego’ yatowe ku majwi 98.3%

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 21 December 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje bidasubirwamo amajwi yabonetse mu matora ya Referendumu yabaye ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015 aho Abanyarwanda bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa ku kigero cya 98.3%.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2015, Perezida wa Komisiyo y’Amatora Kalisa Mbanda yatangaje ko ‘Yego’ yatowe n’amajwi 98.3%.

Yagize ati “Bitangajwe ku buryo bwa burundu ko mu itora rya Referendumu ryo kuri 17 na 18 Ukuboza 2015, ku batoye 6 263 181 by’Abanyarwanda batoye neza, 6 154 783 bahwanye na 98.3% bemeje Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe muri uyu mwaka 2015.”

Mbanda yatangaje ko amatora yagenze neza, yakorewe heza kandi mu mutekano usesuye aho yashimiye inzego zose zagize uruhare mu migendekere myiza y’ayo.

Ayo matora kandi yagenzuwe n’indorerezi zigera kuri 630, Abanyarwanda basaga 620 n’abo bigengaga kuko batari abakozi ba Leta, abanyamahanga bakaba bari barimo abaturutse muri Ambasade y’u Buyapani batanu, umwe waturutse muri Nigeria ndetse n’undi umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje avuga ko hari utubazo dukeye twagiye twumvikana ariko tudateye intake, tutanduje amatora ku buryo atasubirwamo. Harimo abanyeshuri benshi batowe batari bariyimuye, aho batorera ibikoresho bigashira vuba ariko komisiyo igahita yihutira kubihageza.

Hari abagiye batakira neza indorerezi kubera ubumenyi n’abagiye gutora badafite ikarita y’itora ariko uwabaga afite indangamuntu ari kuri lisiti yaremerewe. Ikindi ni imvura yaguye imodoka zikabura uko zigera ahabera amatora n’ubwo ibikoresho byari bayahegeze ku gihe.

Ku bavuga ko Abanyarwanda batari basobanuriwe neza ibjyanye na Referendumu n’amatora ngo ntabwo aribyo kuko Abanyarwanda batoye neza,
Ati “Abantu bajya gutora kuri 98% birenze batibeshya, ntabwo wavuga ko batazi icyo batora. Ikindi nuko byari byaratangiye mbere Abanyarwanda babyumva, babishyigikira bamwe na bamwe bangana n’ariya majwi ya oya mwabonye bakajya babitangaho ibitekerezo bidahuye n’iby’abandi...ntabwo tubyemera”

Amatora yo yahuriranye n’ayo komisiyo yiteguraga maze bituma biyifasha kuyorohera.

Komisiyo yashimiye Abanyarwanda bose bitabiriye amatora, inzego z’umutakano zafashije ngo agende neza, abakorerabushake n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo itangazamakuru n’abandi.

Itegeko Nshinga ryamaze kuvugururwa rizakurikizwa nirimara gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika rigasohoka mu igazeti ya Leta.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages