Mu itangazo iri shyaka ryasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza, Visi Perezida w’ishyaka PL, Madamu Donathile Mukabalisa yavuze ko inama ya Komite nyobozi y’iri shyaka yishimiye intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abanyarwanda barimo n’abayoboke b’Ishyaka PL byo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ishyaka PL rikaba ryasabye by’umwihariko abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kuzakoresha uburenganzira bahabwa n’Itegeko bagatora ‘Yego’ muri Referendumu iteganyijwe kuri uyu wa 17 na 18 Ukuboza 2015.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ni rimwe mu mashyaka yemewe ndetse rimaze igihe kinini rikorera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO