00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG BBC yageze i Kigali nyuma yo kwitwara neza muri BAL

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 18 March 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Basketball Africa League 2022 ryabereye i Dakar, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022.

Ni nyuma y’uko yegukanye umwanya wa mbere mu mikino y’amatsinda, aho yari mu itsinda rya mbere (Sahara Conference), ikabasha gutsinda imikino ine muri itanu.

Abakinnyi b’iyi kipe bageze ku kibuga cy’indege akanyamuneza ari kose, bakirwa n’abafana ba REG BBC bari bayobowe na ‘Nkundamatch’.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) wari uri mu bakiriye REG BBC, Mugwiza Desiré, yavuze ko iyi kipe yahesheje ishema u Rwanda, ayisaba gukomeza kwitegura neza imikino isigaye.

Ati “Birumvikana ko intsinzi iyo ari yo yose yishimirwa ariko ntabwo twavuga ko birangiye kubera ko hasigaye urundi rugendo akaba ari na rwo rukomeye. Ni ukwishima ariko tunategura imikino yo muri Gicurasi, ntabwo twakwishima tuvuga ko birangiye.”

Kapiteni wa REG BBC, Kaje Elie, yatangaje ko bitewe n’intera yo hejuru iri rushanwa ririho, kurikinamo byamufashije gutegura intego ze z’umukino wa Basketball mu buryo bushya.

Yanongeyeho ko imikino ya nyuma izakomeza muri Gicurasi izagira icyo imufasha mu ntego ze zo gukina Basketball ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa REG BBC, Murindabigwi Francis, yashimiye Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre kubera uburyo yabaye hafi y’iyi kipe.

Nshobozwabyosenumukiza Wilson uri mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa, yavuze ko ubufatanye bw’ikipe yose ari bwo bwabaye imbarutso y’umusaruro mwiza babonye.

Basketball Africa League yari yitabiriwe na REG BBC ku nshuro ya mbere.

Iri Tsinda rya REG BBC ryabarizwagamo amakipe atanu yo mu bihugu bitandukanye ariyo; US Monastir (Tunisia) AS Sale (Maroc) SLAC (Guinea Conakry) Clube Ferroviário da Beira (Mozambique) na DUC (Senegal).

REG BBC yatsinze umukino wa mbere yahuriyemo na AS Sale amanota 91-87.

Umukino wa kabiri iwutsinda SLAC amanota 83-81 bigoranye, kuko byasabye ko Nshobozwabyosenumukiza Wilson atsinda amanota atatu ya nyuma habura amasegonda ane kugira ngo umukino urangire.

REG BBC yakatishije itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ubwo yakinaga umukino wa gatatu itsinda US Monastir amanota 77-74.

Umuvuduko wo gutsinda kwa REG BBC wahagaritswe na DUC yayitsinze amanota amanota 92-86 mu gihe umukino usoza warangiye REG BBC itsinze Clube Ferroviário da Beira amanota 94-89.

Nyuma y’imikino y’Itsinda rya Mbere yasize amakipe ane muri atandatu ariyo akomeje, hatahiwe iyo mu Itsinda rya kabiri (Nile Conference) izakinwa kuva tariki 9 Mata 2022 mbere y’uko imikino ya nyuma izabera mu Rwanda muri Gicurasi itangira.

Iri rushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri gukinwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ritangijwe umwaka ushize. Ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) rigahuza amakipe atandukanye yo ku Mugabane wa Afurika.

Nshobozwabyosenumukiza Wilson yakirwa n'abafana nyuma yo kwitwara neza mu Irushanwa rya BAL ryari rimaze iminsi ribera muri Senegal
Byari ibyishimo bikomeye nyuma y'uko REG BBC yari igarutse i Kigali ivuye muri Senegal
Abakinnyi ba REG BBC bahawe ikaze mu byishimo byinshi
REG BBC yasabwe kwitegura imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages