Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ibijyanye n’Ingufu zikoreshwa mu guteka muri REG, Niyonsaba Oreste, yavuze ko bahisemo kwagura ubukangurambaga bukagera no mu bigo by’amashuri nyuma yo kubona ko ari bo bakoresha inkwi nyinshi.
Yagize ati “Iyo turebye uko inkwi n’amakara bikoreshwa dusanga bifite ingaruka ku biti kandi twasanze mu bantu bakoresha inkwi nyinshi harimo ibigo by’amashuri bituma mu bukangurambaga dukora twongeramo agace kihariye ko gukangurira n’ibigo by’amashuri gutekesha gaz."
Niyonsaba asanga ibigo byitabiriye gukoresha gaz byagabanya byihuse icanwa ry’amakara n’inkwi mu Rwanda.
Ati “Ikigo cy’amashuri gitangiye gukoresha gaz ntigisubira ku nkwi. Ibigo byinshi nibibyitabira, toni nyinshi z’inkwi zinjiraga mu bigo by’amashuri ntizizongera kwinjiramo. Ibi bizatuma ikoreshwa ry’ibicanwa ku nkwi n’amakara rigabanuka cyane”.
Ku bigo byatangiye gukoresha gaz mu gucana bivuga ko hari byinshi byabafashije birimo kwimakaza isuku n’ubuzima bwiza ku bakozi bo mu gikoni.
Umuyobozi ushinzwe Umutungo muri Lycée de Kigali, Karara Elisa, avuga ko kuva bafata umwanzuro wo gutekesha gaz kuva mu myaka ibiri ishize hari byinshi byabafashije birimo isuku no gukoresha igihe neza.
Yakomeje avuga ko ku kijyanye n’amafaranga nta tandukaniro babonamo cyane kuko aho batangiriye gukoresha gaz, ayo bibatwara ajya kungana n’ayo bakoreshaga ubwo bari bagicana inkwi zanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kubera imyotsi utaretse no kwangiza ibidukikije.
Yagize ati “Ibyiza bya gaz twabonye biri mu buryo butatu, icya mbere ni ukwihuta, kwa kundi twacanaga inkwi zanyagiwe zigacumba ibyo ntabyo birihuta cyane bihira ku gihe wateganyije.”
“Icya kabiri ni uburyo bw’isuku mu gikoni cyacu no ku bakozi, iyo umukozi atekera mu myotsi apfuna biba ari umwanda.”
Karara avuga ko gukoresha gaz kandi byabafashije mu kwimakaza isuku kuko aho barundaga inkwi ubu hari ubusitani bumeze neza abanyeshuri baruhukira.
Kuba gaz iza imbere mu kubungabunga ubuzima bw’umukozi wo mu gikoni bihamywa na Bizubagira Eugène umaze imyaka icyenda akora muri iki kigo nk’umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri.
Bizubagira avuga ko iyo agereranyije uko babagaho bataratangira gukoresha gaz n’ubu asanga hari itandukaniro cyane.
Yagize ati “Twahuraga n’ibibazo bikomeye cyane birimo kurwara indwara z’ubuhumekero, ugahorana inkorora n'ibicurane bidakira ariko ubu aho gaz yaziye nta kibazo turakora neza kandi n’abana bakarira ku gihe ubona ko bitandukanye na mbere.”
Kugeza uyu munsi ikigero cy’abantu bakoresha amakara n’inkwi mu Rwanda kiracyari ku ijanisha rya 79% mu gihe intego ihari ari uko bitarenze umwaka wa 2024, uyu mubare ugomba kuba wamanutse ukagera byibura kuri 42%.





Ibitekerezo 0