REG yahawe igihembo cyihariye nk’ikigo gikomeje gutera imbere mu gutanga serivisi inoze

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yahawe igihembo cyihariye ‘Special recognition Award’ nk’ikigo gikomeje gutera imbere mu Rwanda mu gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku bakigana.

REG yagishyikirijwe mu birori byo gutanga ibihembo bizwi nka ‘Service Excellence Award’ bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga bihiga ibindi mu mitangire ya serivisi byabereye muri Onomo Hotel ku wa 6 Ukwakira 2019.

‘Service Excellence Award’ ni ibihembo bitegurwa bikanatangwa na Kalisimbi Events iyoborwa na Mugisha Emmanuel, mu kubitanga habanje gushimirwa byihariye ibigo byabaye indashyikirwa birimo REG.

Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss, yabwiye IGIHE ko ‘Mbere na mbere twashimishijwe n’iki gihembo twabonye, kuri twebwe, umukiriya ni umwami’.

Ati “Turi hano kubera impamvu imwe gusa y’uko abaturarwanda bagomba kugezwaho amashanyarazi, babona amashanyarazi meza, ku bw’ibyo, serivisi tugenera abakiliya ni ikintu cy’ingenzi ntabona ikindi mbigeranya.”

Ron yavuze ko guhabwa iki gihembo bifitanye isano n’ingamba ikigo ayobora cyashyizeho zitandukanye zigamije gutuma abakigana n’abafatabuguzi bacyo bahabwa serivisi nziza.

Mu zituma abaturarwanda bahabwa serivisi nziza n’iki kigo harimo kuba gifite amashami 33 mu gihugu hose aho buri Karere nibura gafite ishami, Uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali ifitemo abakiliya benshi ikagirayo amashami atandatu.

Ibi ngo bifasha abakiliya kubonera serivisi bakeneye hafi n’abakozi ba REG bikaborohera kugera kuri buri mukiliya ugize ikibazo cyaba icy’amashanyarazi hakiri kare kigakemuka.

Ati “Tunagira nimero 2727 abakiliya bahamagaraho igihe cyose, amasaha 24/24 ubu bose bamaze kuyimenya, bayihamagaraho igihe bagize ikibazo icyo aricyo cyose.”

Ron yavuze ko uretse ibyo hari n’ubundi buryo ikigo ayobora kifashisha mu guhanahana amakuru n’abakigana ari bwo kwifashisha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Aho abantu bahaduhera inama rimwe na rimwe n’igihe bafite ibibazo. Nka Twitter ni hamwe bakunze kwifashisha, tugahita tubasubiza vuba bishoboka.”

Uretse izo ngamba kandi n’ubuyobozi bw’iki kigo buhora bwiteguye gufasha abakiliya ku kibazo cyose bagize kijyanye na serivisi bifuza bakayihabwa vuba kandi neza.

Ati “Twishimye cyane kuri iki gihembo twahawe kandi tuzakomeza gushyira imbaraga mu gukorera igihugu no guha serivisi nziza abakiliya.”

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Mugisha Emmanuel watangije iki gikorwa yavuze ko kugeza uyu munsi yishimira urwego kimaze kugeraho.

Ati “Kuva twatangira gutanga ibi bihembo twahuye n’ibirushya byinshi ariko ubu tugeze ahantu ho kwishimira. Dutangira gutanga ibi bihembo byari bito ariko ubu bimaze kwaguka.”

Igikorwa cyo gutanga ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ cyabaga ku nshuro ya gatatu, mu myaka kimaze benshi bishimira ko gitera imbaraga benshi zo guhanga udushya no kugira umwimerere mu mitangire ya serivisi.

Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’afatanyabikorwa, Mubera Prosper ashyikiriza igihembo umuyobozi mukuru wa REG, Weiss Ron (ibumoso)
Iki gihembo Mubera yagishyirijwe muri uyu muhango ahagarariye REG
Mubera Prosper ubwo yari amaze gushyikirizwa iki gihembo muri Onomo Hotel
Ron Weiss yavuze ko guhabwa iki gihembo bifitanye isano n’ingamba ikigo ayobora cyashyizeho zitandukanye zigamije gutuma abakigana n’abafatabuguzi bacyo bahabwa serivisi nziza
Ibigo byabaye indashyikirwa birimo REG byarashimiwe

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique &REG

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza