Uyu mushinga witwa “Shema Power Lake Kivu Limited” (SPLK Ltd) uzatwara miliyoni 200$, uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete SPLK Ltd. Watangijwe ku wa 3 Ukwakira 2019.
Umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga witezweho kugira uruhare mu gutuma ingano y’amashanyarazi mu Rwanda yiyongera akazava kuri MW 224.6 akagera kuri MW 556, abaturarwanda bose bakayagezwaho ku gipimo cya 100% bitarenze 2024.
Ati “Nk’uko mubizi dufite intego yo gucanira abaturarwanda bose mu 2024. Ibyo bivuze ukwiyongera kw’abashaka amashanyarazi, ukwiyongera k’umuriro dutunganya. Turanashaka kandi kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, inganda, ubuhinzi, ibikorwa by’ubucuruzi n’ikindi cyose gikorwa mu Rwanda kigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Eng. Ron Weiss avuga ko REG yateguye imishinga myinshi izafasha kugera kuri izo ntego u Rwanda rufite irimo n’uwa “Shema Power Lake Kivu Limited”.
Ati “Umushinga ubwawo ufite ubushobozi bwo gutanga MW 56 muri MW 50 akaba arizo zizashyirwa mu muyoboro mugari wamashanyarazi, akaba ari nayo masezerano dufitanye na SPLK. Ntabwo ari umushinga woroshye kuko gutunganya gaz ikabyara amashanyarazi bica mu nzira ndende, uhereye mu gucukura gaz mu mazi, ukayiyungurura ndetse ukayitandukanya n’ amazi n’indi myuka idakenerwa mu gutanga amashanyarazi."
Mu masezerano impande zombi zifitanye, ateganya ko REG izubaka ikusanyirizo n’umuyoboro w’amashanyarazi bizifashishwa mu kugeza ayo mashanyarazi ku bafatabuguzi bayo.
Ati “Uyu mushinga ni igice kimwe cy’imishinga minini izatanga amashanyarazi dufite. Uwa mbere ni uw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ‘Hakan Peat to Power’ uzatanga MW 70, uzatangira gutanga umusaruro mu mpera za 2020.”
Eng. Ron Weiss yavuze ko REG ifite indi mishinga y’amashanyarazi akomoka ku mazi irimo uwa Rusumo uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi uzatanga MW 80 zirimo MW27 z’u Rwanda, Rusizi III uzatanga MW 148 uhuriweho n’ibihugu bitatu, aribyo u Rwanda, U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Nyabarongo II uzatanga MW 43.5.
Eng. Ron Weiss yasobanuye ko umushinga wa Rusuzi III urimo gukorerwa isuzuma rizagenderwaho mbere yo gushyira umushinga mu bikorwa.
Ati “Uretse iyi mishanga minini navuze, dufite kandi iyindi mishinga myinshi mito mito nayo izatanga amashanyarazi mu gihe kizaza.
Ugiye kwiyongera ku wa KivuWatt ubyaza gaz methane megawatt 26, wubatswe n’ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “ContourGlobal”, uyu ukaba waruzuye mu Ukuboza 2015.
Kugeza uyu munsi abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 53%.







Ibitekerezo 0