Mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyagiye cyumvikana gitanga amatangazo y’aho umuriro utari buze kuboneka, kibasaba kwihangana mu gihe uraba udahari.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko ibura ry’umuriro ryatewe n’ahantu hagiye hubakwa ibikorwa remezo bisaba umuriro mwinshi bitari byarateganyijwe, ndetse n’ibikorwa remezo bitwara umuriro bitakijyanye n’igihe.
Umuyobozi wa REG, Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi bigenda bikemuka, ariko ngo bimwe mu bikorwa remezo nk’inganda zubatswe mu Karere ka Bugesera zitari zihateganyjiwe ni imwe mu mpamvu ituma amashanyarazi yaho aba make.
Mugiraneza aganira na IGIHE yagize ati “Nko mu Bugesera hubatswe inganda kandi zitari ziteganyijwe, kandi ibikorwa remezo by’amashanyarazi byubatswe kera, bikagira ingaruka ku mashanyarazi yaho.”
Mu karere ka Bugesera muri iyi myaka hubatswe inganda zirindwi zirimo eshanu nini, harimo izitunganya impu, impapuro z’isuku, ibinyobwa, urushongesha ibyuma n’izitungamya umusaruro w’ibigori.
Mugiraneza yongeyeho ko no mu yahoze ari mu Mutara, hahoze hadatuwe bityo amashanyarazi yaho yagarukiraga i Kiziguro, nyamara uko hagiye hatera imbere ikigo gito (Substation) cyakira amashanyarazi cya Kabarondo ntikigeze kivugururwa.
Gusa uyu muyobozi yizeza ko bagiye kuvugurura ikigo gito (Substation) cya Mont Kigali gitanga umuriro mu no mu bice bya Bugesera, ndetse bakanubaka ibindi bigo bishya mu ntara y’u Burasirazuba.
Anavuga kandi ko ingufu ziri gushyirwa mu kuvugurura ahari ibikorwa remezo bishaje.
Yagize ati “Ikigiye gukorwa ni ukuvugurura ikigo gito (substation) cya Mont Kigali kandi ndumva mu mpera z’uyu mwaka bizaba byarangiye.”
Mugiraneza avuga ko ibikorwa byo kuvugurura amashanyarazi bizakomeza no mu Mujyi wa Kigali, hubakwa ibindi bigo bito byakira amashanyarazi mu bice binyuranye birimo no mu gace kagenewe inganda kazwi nka ‘Special Economic Zone’.
U Rwanda rwihaye ingamba z’uko mu mwaka wa 2018 hazaba hari megawatt 563 z’amashanyarazi acaniye ingo z’abaturage zigera kuri 70%.
Kugeza ubu hari amashanyarazi agera kuri megawatt 186. Ubuyobozi bwa REG buhamya ko zihagije ugereranyije n’abawukeneye.






Ibitekerezo 0