Ibyo byuma bizwi nka ‘Shunt reactor’ byashyizwe ku kigo gito cya REG (Substation) cya Birembo mu Karere ka Gasabo, ku wa 26 Gicurasi 2018, bifite agaciro k’ibihumbi 385 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 300 Frw).
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira impanuka muri REG, Eng. Ndayizeye Gérald, yavuze ko uko umubare w’abafatabuguzi b’umuririmo w’amashanyarazi ugenda wiyongera, ingufu zawo zigenda zihindagurika, bikaba byagira ingaruka ku bafatabuguzi, zirimo gutwika ibikoresho byabo.
Ati “Uko umuntu agenda aha abakiriya benshi amashanyarazi, niko ingano yawo igenda ihinduka. Ishobora guhinduka ijya hejuru cyangwa hasi. Ku nganda zacu zibyara amashanyarazi, dufite ubushobozi ku buryo ashobora guhindura izo ngufu zikagera ku rwego rw’izikenewe.”
Yatanze urugero ko nko mu Birembo, hakira umuriro ungana na Kil0 Volt 110 uturutse ku Kivu, unyura mu muyoboro mugari ku buryo ushobora kwiyongera ukarenga uwagenwe.
Ati “Zishobora kuzamuka zikajya hejuru cyane, bigatuma n’umukiriya agerwaho n’umuriro atishimiye. Mu rwego rero rwo gutuma buri mukiliya agerwaho n’umuriro ukenewe, habaho gukoresha ibi byuma kugira ngo bishyire uwo muriro ku rwego rukenewe, tugume mu bipimo bidashobora gutera ingaruka.”
Ibyo byuma bifite ubushobozi bwo kwakira umuriro ungana na MVA 7,5 (mega volt amps). Bifite kandi ubushobozi bwo gukumira ko hari ikibazo cyavuka bitewe n’ingano y’umurimo mwinshi.
Ndayizeye yasobanuye ko gukora ayo mavugurura atari uko hari ikibazo cyagaragaye ahubwo ni ugukumira kucyavuka.
Ubusanzwe umuturage udakoresha ibyuma bitwara umurimo mwinshi nk’ibikoreshwa mu nganda, akenera umuriro w’amashanyarazi ungana na Volt 230, uramutse urenzeho bishobora kugira ingaruka ku bikoresho by’abafatabuguzi.
Aya mavugurura aje gusimbura uburyo bwari busanzwe bwifashishwa ariko butakigezweho kuko mbere iryo hindagurika ry’umuriro ryagenzurwaga n’imashini zitanga umurimo ku nganda z’umuriro.
Ndayizeye ati “Ubusanzwe twabirindaga dukoresheje za mashini zibyara umuriro w’amashanyarazi ku nganda ariko zifite ubushobozi bwo kuwongera gusa, kandi kuwongera bishobora kuzigiraho ingaruka zo gushyuha kandi tudashaka ko zishyuha. Ni ukuvuga ngo kuva aho twahereye nizo twakoreshaga ariko kuko igihugu cyacu kiri kugenda gitera imbere, ntabwo twakomeza kuzifashisha.”
Uretse kurinda umutekano w’abafatabuguzi b’amashanayarazi, n’umubare wabo ukomeje kugenda wiyongera uko igihugu kizamuka mu ngano y’ingufu.
Ingano y’amashanyarazi yageze kuri Megawatt 213 mu 2017 ivuye kuri Megawatt 85 muri 2010. Abagejejweho amashanyarazi bariyongereye bava ku 10.8% mu 2010 bagera kuri 40.7% muri uyu mwaka.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) yahize ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira ku wa 30 Kamena 2018, uzasiga ingo 195 625 zigejejweho amashanyarazi yaba aturuka ku muyoboro mugari cyangwa ku mirasire y’izuba. Ziziyongera ku zindi ngo 986 933 zari ziyafite mu gihugu hose.
Ingo nshya 96,648 zizahabwa amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari naho 98,977 zizahabwa akomoka ku zindi ngufu zirimo nk’izikomoka ku mirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO