Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss yavuze ko bifuje kwifatanya n’abagore kuri uyu munsi wabo mu rwego rwo kubashimira uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’ikigo.
Yagize ati “Twahamagaye abagore bose bakorera REG hirya no hino mu gihugu, kugira ngo tubasuhuze, tubashimire umusanzu batanga muri iki kigo cyacu no kubashimira kandi imirimo bakora mu ngo zabo ariko tunabakangurira kujya mu nzego zo hejuru.”
Yavuze ko mu byo bifuza muri REG hakiri umubare muke w’abakozi ariko bifuza ko biyongera kuko bari gukorana n’inzego zitandukanye zirimo na Imbuto Foundation ku buryo abakobwa bazajya bazamuka barize ibijyanye n’amashanyarazi.
Abagore bashishikarijwe kuba indashyikirwa
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi watanze ikiganiro muri uyu munsi mukuru, yasangije abagore bakora muri REG, urugendo rwe muri politiki, abasaba kwitinyuka no kumva ko kujya mu nzego z’ubuyobozi ntawe byaremewe.
Yagarutse ku rugendo rwe mu buyobozi amazemo imyaka 15, kuko yabitangiye mu 2004 “mbere y’uko nuzuza imyaka 25 y’amavuko.”
Mu 2006 aribwo yagizwe Umuyobozi wungirije w’Icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi havuka RDB. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na Serivisi muri RDB.
Nyuma yaje kuba Umuyobozi Mukuru wungirije, ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agarutse agirwa Umuyobozi muri Perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’Umuyobozi mukuru, umwanya ariho kugeza ubu.
Ati “Nibuka ubwambere ngirwa umuyobozi wungirije wa RIEPA [….], nari mfite imyaka 25 ngiye kuzuza 26 y’amavuko, Ndakeka n’abagize guverinoma ntibari banzi neza, nibuka uburyo najyaga ngerageza kugura imyenda minini, inkweto ndende kugira ngo mbashe kugaragara nk’umuntu ukuze, nk’umuyobozi.”
“Ariko nize ibintu bike muri urwo rugendo, nta muntu witaye ku buryo ugaragara, niba uri umugabo cyangwa uri umugore ahubwo ikintu cya mbere ntekereza kiguha amahirwe nk’umugore kugira ngo ube umuyobozi, usabwa kuba indashyikirwa mubyo ukora.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore aho insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, twubake Umuryango utekanye.’
Amafoto: Muhizi Serge
























TANGA IGITEKEREZO