00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Reka kunywa icyuma, ahubwo terura icyuma — Minisitiri Mukazayire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2026 saa 08:16
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, ahubwo rukitabira siporo kuko ari imwe mu nzira zo kubaka umubiri n’ubwonko bifite imbaraga.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Mukazayire yagize ati “Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!”.

Ubu butumwa Minisitiri Mukazayire yashyize kuri X yabukurikije amashusho amugaragaza ari muri gym akora imyitozo yo guterura ibyuma biremereye.

Yakomeje avuga ko gukora siporo bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kongera ubushobozi bwo gutekereza neza.

Ati “Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo.”

Minisitiri Mukazayire yanashishikarije urubyiruko kugira intego yo gutera intambwe mu byo rukora byose, agaragaza ko siporo ari igikoresho gikomeye mu kwiyubaka no kugera ku ntego.

Yavuze ko na we akora siporo ndetse agaragaza urugero rw’iterambere yagize mu myitozo ngororamubiri, aho yavuze ko yavuye ku guterura ibilo 12 akagera ku bilo 14.

Ubu butumwa yabutanze mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo gukora siporo no kwirinda ibintu bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko nawe akora siporo yo guterura ibyuma biremereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages