Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’ikigega cyo kubungabunga ibidukikije, Rwanda Green Fund, uzashyiraho ibyicaro umunani bigenzura ihumana ry’ikirere mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa REMA, Ruhamya Coletha, yagiranye na The New Times, yatangaje ko bari mu cyiciro cyo gutanga isoko ry’ibikoresho bikenewe kuri biriya byicaro kandi bizeye ko buri kimwe kizaba cyagiye ku murongo mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Yagize ati “Ubu buryo buzafasha kugenzura uko inzego zitandukanye zitwara ku bijyanye n’ibyuka bihumanya, gufata ingamba no kumenya aho bituruka kuko akenshi bishobora kuba bituruka hanze y’igihugu. Ubu buryo buzajya butanga amakuru ku baturage n’abafata ibyemezo.”
Biriya byicaro bizajya bibika amakuru y’ibihumanya ikirere cyane, bisuzume urwego bihumanyaho binyuze mu kuvumbura imvano yabyo ishobora kuba amavuta yifashishwa mu gutwara ibinyabiziga, inganda, inkongi, imyanda n’ibindi.
Ruhamya avuga ko u Rwanda rusanganywe izindi ngamba zo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere. REMA yafatanyije na Polisi y’Igihugu gutangiza uburyo bwo gukenzura ibyo byuka biterwa n’ibinyabiziga, aho kuva mu 2015 hashyizweho ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga ku bijyanye n’ibyo byuka.
Izi ngamba ziyongeraho gushyiraho itegeko N° 18/2016 ryo ku wa 18/05/2016 rigenga uburyo bwo kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere mu Rwanda. U Rwanda kandi rwongereye imisoro ku modoka zishaje mu rwego rwo kugabanya kwinjira mu gihugu kw’imodoka zishaje zihumanya ikirere.
Raporo za Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubuzima n’iy’umutungo kamere ziherutse kugaragaza ko igihugu kirimo guhura n’ibyorezo bidasanzwe nk’imvura nyinshi, amapfa y’igihe kirekire bitigeze bibaho mu myaka 60 ishize, malaria no kwiyongera kwa tumwe mu dukoko, byose bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Muri Nzeri umwaka ushize ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko nibura buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni eshatu bicwa n’impamvu zifitanye isano n’ihumana ry’ikirere.





Ibitekerezo 0