00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REMA ihangayikishijwe no kuba 83% batekesha inkwi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 2 October 2015 saa 04:52
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwakozwe ku nshuro ya kane mu Rwanda, bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 83.3% bakoresha ibikomoka ku biti (inkwi n’amakara ) nk’uburyo bw’ibanze bwo kubona ibicanwa; ibifatwa nk’icyonnyi gihangayikishije urwego rw’ibidukikije mu gihugu.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ibice bifite abakoresha inkwi kurusha ibindi ari iby’icyaro byihariye 94.4 by’abaturage.

Intara iza ku isonga ni iy’Amajyaruguru ifite abakoresha inkwi bagera kuri 94.4%, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 92.6%, Intara y’Uburasirazuba ikaba ifite 89.9%, Intara y’Uburengerazuba ifite 88.3% naho Umujyi wa Kigali ukagira 25.6.

Norbert Duhuze, Umuyobozi ushinzwe kugenzura iyangirika ry’ibidukikije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, avuga ko kuba hari umubare munini w’abakoresha inkwi n’amakara ari ‘icyonnyi’ kibangamiye gahunda iriho yo kongera amashyamba mu gihugu.

Yagize ati “ni icyonnyi gikomeye; icya mbere ni uko byose bikomoka ku biti kandi tudafite ibihagije. Ikindi turarwana no kongera ubunini bw’amashyamba; iyo tugenda tubitema ntibyiyongera ahubwo tuba turimo tubigabanya.”

Duhuze yavuze ko ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije gifite ingamba zo gufasha abaturage gukoresha ibicanwa bike, imbabura za rondereza, biyogazi n’ibindi.
Yagize ati “ ibyo gukoresha amakara n’inkwi twagombye kubivaho.Abantu barakangurirwa gukoresha za gaz,… amashanyarazi yo ntaraba menshi, ariko hari porogaramu tugenda duteza imbere nk’ikoreshwa rya biyogazi.

Nk’imidugudu REMA igenda yubaka twakwita iy’icyitegererezo cyangwa ibungabunga ibidukikije, tugenda dushyiramo za biyogazi. Ibyo ni icyitegererezo turimo dutanga. Tumaze kugera mu ntara zitandukanye, dushaka ko noneho buri mudugudu wose ugira biyogazi, bya bibazo by’inkwi n’imyanda byadutezaga ibibazo tugatangira kuba ari yo tuzajya dukoresha.”

Usibye kuba amashyamba ari yo nkomoko y’ibicanwa kuri benshi bigatuma akendera, hari ibindi bikorwa biyibasira birimo inkongi z’umuriro cyane cyane mu bihe by’impeshyi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages