Uru ruganda rwafunzwe muri iki cyumweru ruzizwa kutagira uburyo bwo gutunganya amazi n’indi myanda iruturukamo.
Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yatangarije The New Times ko barufunze nyuma yo kumva abaruturiye bataka, runatahurwa ko nta buryo bwo gutunganya imyanda rufite.
Yagize ati “Ubuyobozi bw’uruganda bwatwerekaga ko bubatse uburyo bwo gutunganya imyanda ariko ntibukora. Ahubwo hari itiyo bihishe barataba, igasohora amazi yanduye n’indi myanda ikayisuka mu ruzi rw’Akagera.”
Yakomeje agira ati “Baratubeshye ni n’icyaha gishobora gutuma Polisi ikora iperereza.”
Yakomeje avuga ko uru rurganda rwahawe amabwiriza yo kubaka uburyo bwo gutunganya amazi mabi aruturukamo ntibabikora.
REMA n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) byohereje abakozi kujya gusuzuma ibyo uruganda rwashinjwaga kwangiza ibidukikije, bafata icyemezo cyo kurufunga kugeza igihe ruzashyiriraho uburyo bwo gutunganya imyanda iruturukamo.
REMA yanatangaje ko yanaciye amande ya miliyoni 5 Frw urwo ruganda nk’uko biteganywa n’itegeko, ntirwayishyura. Ahubwo rwandikiye iki kigo rusaba kugabanyirizwa.
Umuyobozi w’uruganda, Yuan Wang, yatangaje ko bandikiye REMA basaba kwihanganirwa by’igihe gito.
Yagize ati “Twatumije ibikoresho bifite agaciro 500,000 $, biteganyijwe ko bizagera inaha muri Nyakanga.”
Uru ruganda rwafunguye mu 2014, rufite intego yo kutagarukira ku gutunganya impu gusa ahubwo rugatangira gukora n’inkweto ziri hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO