Ayo masashe yashyikirijwe REMA kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, yafashwe mu bihe bitandukanye yinjizwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko akurwa muri Uganda kuva mu 2018.
Umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi mu bidukikije, Tuyisenge Jean Marie Vianney, yashimiye inzego zose zabigizemo uruhare ngo ayo masashe afatwe bitewe n'ingaruka mbi agira mu kwangiza ibidukikije.
Yagize ati"Turashimira inzego zose zagize uruhare mu ifatwa ry'aya masashe harimo Polisi, abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro n'abaturage badufashije gutahura ababigiramo uruhare."
"Amasashe agira ingaruka mbi ku bidukikije, turasaba rero guhindura imyumvire kuko mu Rwanda ntabwo habuze ibyo gupfunyikamo. Ubu aya masashe tugiye kuyashyikiriza uruganda ruyanagure rukoremo ibindi bikoresho bikenewe bidakoreshwa inshuro imwe."
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko na bo babona neza ingaruka mbi amasashe agira bagasaba ko ibihano bihabwa abayakwirakwiza bikwiye kongerwa hagamijwe kurandura burundu ikoreshwa ryayo.
Mwiseneza Adrien yagize ati "Ariya masashe aratubangamiye kuko n'iyo amatungo ayariye arapfa ndetse no mu mirima usanga aho ari hatera, turifuza ko hakongerwa ibihano ku bakomeje kuyakwirakwiza kuko baba bangiza ibidukikije."
Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga ibikoresho n'ibicuruzwa ry'amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, mu ngingo zaryo za 9, 10, 11 na 12, zivuga ko
Umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Naho umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.






Ibitekerezo 0