00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Remera: Abatuye Umudugudu wa Juru baremeye Abarokotse Jenoside i Kamusare

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 27 April 2015 saa 03:06
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abaturage bo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera bifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Kamusare wo mu Murenge wa Rutunga mu Muganda banaremera imiryango y’abarokotse Jenoside batuye muri uwo mudugudu.

Nk’uko byasobanuwe na Kayinamura Gedeon wari uhagarariye abatuye Umudugudu wa Juru yavuze ko iki gikorwa cyo kuremera iyi miryango igera kuri 26 atari ubwa mbere bagikoze, kuko hashize imyaka itatu biyemeje kubabera abavandimwe bakababa hafi banabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse kuba mu myaka yashize barahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, bakorozwa ihene, bakubakirwa ibiraro, ndetse bakagezwaho amazi meza n’abaturage b’Umurenge wa Juru, ku wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015 bahawe imifariso igera kuri 50, aho buri muryango wagiye ugenerwa bitewe n’umubare w’abawugize.

Uwanyirinka Carine utuye muri uyu mudugudu yagize ati “Kuba mpawe umufariso biranshimishije cyane, binyeretse ko nubwo nabuze abo twavukanaga, nabonye abandi bavandimwe bakintekereza.”

Samedi Thierry, uhagarariye abarokotse jenoside yashimiye cyane aba baturage ba Juru uburyo badahwema kubitaho, anabasezeranya ko na bo batazabatetereza, ahubwo bazaharanira gutera imbere bakabereka ko bataruhira ubusa.

Yanashimiye abaturage bose b’umudugudu wa Kamusare kuba batarabatereranye bagakomeze kubaba hafi.

Uretse imifariso iyi miryango kandi yahawe ibiribwa birimo ibiro bigera kuri 200 bya kawunga, amasabune, imyenda ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni. Mu bindi bahawe harimo kubakirwa uturima tw’igikoni kuri buri muryango.

Abaturage b’umudugudu wa Juru bakaba biyemeje ko bagiye gukora ibishoboka ngo bababonere umuriro w’amashanyarazi dore ko n’ubwo insinga zihari bigoye kuba babona ifatabuguzi ry’amafaranga agera ku 60 000 kuri buri muntu ngo babashe gucana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages