Ababujijwe kurya amavuta n’abatayakunda muri rusange, Resitora Ebenezer ikomeje kubashyira igorora, ibategurira amafunguro ya Kinyarwanda, itibagiwe n’abakunda ifunguro rya kizungu ritetse uko babishaka.
Mu gukomeza gutanga amafunguro ya Kinyarwanda, Ebenezer Café & Resto ikomeje gutegura amafunguro y’umwimerere, arimo n’ay’abasogukuru nk’ibijumba, amateke, ibihaza n’andi mafunguro mvamahanga azira amavuta nk’umunyigi, ibirayi bitetse kinyarwanda, n’andi mafunguro udaheruka, atetswe Kinyarwanda.
Amafunguro ya Kinyarwanda muri Ebenezer ategurwa n’abahanga ku buryo mu gihe kitarambiranye aba amaze kukugeraho, waba ukeneye n’icyo kunywa kikakugeraho ukigisaba.
Mu bizwi nk’umwihariko wa Ebenezer Café & Resto ni ikinyobwa cya Kawa (Cofee) mu moko ya yo menshi atandukanye, ushobora kuhanywera igihe ushakiye.
Uretse kuba waza kwicira isari muri Resitora Ebenezer, ubaye ufite n’ibirori nk’amakwe, isabukuru, gusoza icyiciro runaka cy’amashuri (Graduation) n’ibindi, hari ibyumba byagutse kandi bihagije, ndetse bagutegurira amafunguro meza, washaka bakanabikuzanira iwawe cyangwa ahandi uza gukorera ibyo birori (Outside Catering).
Muri Ebenezer hari n’ibyumba by’inama, birimo Connection ya Internet (Wireless) y’ubuntu ku bakiriya bahisemo kuhafatira amafunguro cyangwa ibinyobwa.
Resitora Ebenezer Café&Resto ikorera mu nyubako y’Isoko ry’Akarere ka Nyarugenge (Kigali City Market) riri mu Mujyi wa Kigali muri etaje ya gatatu .



















TANGA IGITEKEREZO