Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abakozi ndetse na bamwe mu bacuruza ibya restaurant bavuga ko hari impamvu zitandukanye zituma badashobora gupfa kwemerera umuntu uwo ari we wese kwinjira aho batekera.
Impamvu benshi bahurizaho, zishingiye ahanini ku isuku nke n’amakenga ku muntu ushobora kwinjira mu gikoni akaba yahumanya amafunguro ahategurirwa.
Kutagira ibikoresho byose basabwa n’inzego zigenzura isuku, kuvanga inyama z’inka n’izihene n’amafi no kuba ibintu byose babikorera bakanabibika mu bikoni byabo ni bimwe mu byo banyiri izo restaurant bavuga ko bituma badashobora gupfa kwemerera buri muntu kwinjira aho batekera bitewe n’uko hari ababifata nk’umwanda.
Umwe mu bacururiza muri restaurant yitwa Fatimbaraga iherereye ku Kimisagara wanze ko izina rye ritangazwa, yatangarije IGIHE ko impamvu ituma nta muntu n’umwe bemerera kwinjira aho batekera, ari ugutinya gucibwa ihazabu.
Ati “Byose erega biterwa n’urwicyekwe umuntu aba afite kuko ntiwapfa kwizera buri muntu ku buryo anagera aho utekera, kuko abantu ni bo bagenda bakadutangaho amakuru ngo ibyo dukora tubikorana umwanda bigatuma baza bakaduca amande (ihazabu).”
Kamali Peter we yagize ati “Impamvu n’uko hari umuntu ushobora kuza yasanga abakozi bari kogereza ibyombo mu gikoni cyangwa harimo akajagari bitewe n’uko muba mwatangiye akazi, we agahita yumva ko ibyo mukora byose mubikorana umwanda ku buryo ahanini usanga biba bituma tutajya twumva ko buri muntu wese yahinjira.”
Kwinjira mu bikoni ntibifatwa kimwe muri Restaurant ziciriritse n’izuyubashye
Nyiri Restaurant Veni Vidi iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati avuga ko kwinjira mu gikoni ari uburenganzira bw’umukiriya igihe abisabye ngo ashire amakenha y’isuku y’ahategurirwa amafunguro aba aje kugura mu mafaranga ye.
Ati “Jye rwose nta kibazo buri muntu wese wabishaka yaza akahareba cyane ko dutekera ahantu haba hanagaragara.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Gorillas Golf Hotel, Gikundiro Ynes, na we yagaragaje ko gutungurwa nta kibazo bibatera ahubwo ari byiza cyane.
Ati “Muri rusange kudusura badutunguye tubyakira neza kuko isuku kuri twe ari ibintu bisanzwe, bitewe n’uko duhora twiteguye ku isuku ntagihinduka n’ejo uje wasanga isuku ihari.”
Uturere tumwe na tumwe cyane cyane utw’Umujyi tujya tugira gahunda yo kugenzura isuku, n’ubwo Atari mu buryo buhoraho, gusa ahenshi usanga hari ibyo haba hanengwa, ibyo bigatuma bamwe mu bafata amafunguro muri Restaurants basaba ko igikorwa nk’icyo cyajya gikorwa kenshi kandi mu buryo butunguranye, bityo ntihazagire utezuka ku nshingano z’isuku.
Mu mwaka wa 2013, Ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko indwara nyinshi zivurirwa mu bigo nderabuzima ari izikomoka ku isuku nke, mu gihe hanatangazwaga ko Leta itakaza miliyari zisaga 32 z’amanyarwanda mu gusana no gusukura, mu gihe hahinduwe imyumvire aya mafaranga yafasha mu kongera ibikorwa remezo.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO