Itangazo ryagenewe abanyamakuru, rigaragaza ko yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023. Abaye umwepisikopi wa kane uyoboye iyi diyoseze.
Rev Nshimiyimana azimikwa nk'Umwepisikopi ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023.
Rev Nshimiyimana abaye Umwepisikopi wa kane ugiye kuyobora iyi diyoseze nyuma ya Ndandari Justin, Mutiganda Venuste na Nathan Gasatura ari na we agiye gukorera mu ngata nubwo uwayikurikiranaga muri iki gihe ari Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Rev. Dr Laurent Mbanda, kuko yari itarabona umuyobozi.
Diyoseze ya Butare ni imwe mu zikuze kuko yashinzwe mu 1975, nyuma ya Diyoseze ya Kigali yashinzwe mu 1966.
Kugeza ubu Itorero Angilikani ry’u Rwanda rigizwe na Diyoseze 13 zirimo iya Karongi, Kibungo, Shyira, Butare, Byumba, Shyogwe, Kigali, Gasabo, Kigeme, Kivu, Cyangugu na Gahini.
Nshimiyimana ni umugabo w’abana batatu b’abahungu, yabyaranye n’umugore we Cyiza Goretti.
Mu 2003 ni bwo yakiriye agakiza. Mu 2009 yagizwe Umudiyakoni mu Itorero hanyuma mu 2011 asengerwa ku kuba umupasiteri bivuze ko yari abimazemo imyaka 12 n’igice.
Nshimiyimana yabaye Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Muhabura Polytechnic College mu gihe cy’imyaka ibiri bigera n’aho agirwa uwa Kabiri mu bahagarariye Diyoseze ya Shyira mu mategeko.
Mu 2018 yavuye muri iyo diyoseze akomereza umurimo muri Diyoseze ya Gasabo mu biro bikuru by’Itorero Angilikani ry’u Rwanda ashinzwe ibirebana no kwiga Bibiliya.
Kuri ubu kandi yari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Kimironko akabifatanya no kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi n’Umwarimu ufasha abandi muri Kaminuza ya Gikirisitu y’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, East African Christian College riherereye i Masaka.
Muri Kaminuza yize Tewolojiya kuko abifitemo Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ariko aza no kwiga uburezi muri Mount Kenya University.
Nshimiyimana kandi ni umugabo w’umuhanga cyane ko afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Imiyoborere mu Burezi yakuye muri 'Uganda Christian University' akagira n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Mount Kenya University.






Ibitekerezo 0