RGB yagarutse ku mikorere y’iyo miryango kuri uyu wa 25 Nzeri 2017, mu biganiro yagiranye n’abayihagarariye iyo miryango bigamije kunoza imikoranire.
Prof. Anastase yavuze ko ifite ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda kandi birufasha gukomeza kwesa imihigo mu iterambere, by’umwihariko ayisaba kutanyereza inkunga igenera abanyarwanda.
Yagize ati “Nubwo dutangiye gukorana vuba, twabasaba ko imikoranire irushaho kuba myiza kandi iba myiza iyo buri wese akoze ibyo asabwa neza, agendera ku mategeko kugira ngo ibyo akora niba mfite amafaranga 10 yo gukora ibikorwa sinshyiremo abiri gusa, umunani ajye iruhande. Ni ugukorera mu mucyo no gufatanya kugira ngo ibikorwa byacu birusheho kugira umusaruro.”
Yakomeje avuga ko kuba iyi miryango yaragiye muri RGB bigamije kugira ngo habeho gukorana neza na leta.
Ku bijyanye n’ibibazo byagiye bigaragazwa na bamwe mu bahagarariye imiryango, cyane cyane utw’ikoranabuhanga mu kwandika iyi miryango, Prof. Shyaka yavuze ko bizwi kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo mu gihe gito cyane bizaba byakemutse.
Kuva muri Gashyantare 2016 , RGB yahawe inshingano zo kwandika no kugenzura imikorere y’imiryango mpuzamahnga itari iya Leta, byari bisanzwe bikorwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, Papa Diouf, yavuze ko imikoranire yayo na RGB kuva aho yeguriwe inshingano zo kuyigenzura igenda neza kandi ko hari icyizere ko bizarushaho kuba byiza.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu hakira imbogamizi zirimo iyo kwandika iyo miryango bitewe n’ikoranabuhanga ariko yashimishijwe n’uko bigiye gukemurwa.
Yagize ati “Uyu munsi twabonye ubushake RGB ifite bwo kugira ngo izo mbogamizi twahuraga nazo zijyanye no kwandika, ko igiye kudufasha byihuse kugirango byoroshywe.”
Kugeza ubu mu Rwanda hose hari imiryango mpuzamahanga itari iya Leta yanditse isaga 173, ifatanya na Leta mu bikorwa bitandukanye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu byiciro bitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bikorerwa hirya no hino mu turere.



















TANGA IGITEKEREZO