Doris yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Gatatu, mu nama mpuzamahanga, igamije kureba uko inzego zafatanya mu guteza imbere gahunda zo kurengera abatuye mu cyaro.
Iyi nama yahuje abashakashatsi, inzego zifata ibyemezo, sindika z’abakozi, imiryango yigenga n’abandi.
Yateguwe n’ikigega cy’Abadage giteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu by’uburezi (DAAD), ihuriro ry’abanyarwanda bafashijwe kwiga na DAAD n’Umuryango ushamikiye ku ishyaka ry’Abadege (Friedrich-Ebert-Stiftung) n’abandi.
Bagaragaje ko abatuye icyaro cy’u Rwanda bugarijwe n’ibibazo birimo kuba benshi bakora ubuhinzi budatanga umusaruro, ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubukene, imirire mibi n’ibindi.
Hakorimana Pierre Célestin, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri gahunda y’abiga igice kimwe mu Rwanda ikindi mu Budage, yavuze ko ubuhinzi budatanga umusaruro uko bikwiye.
Ati “Dufite ikibazo ko hejuru ya 80% by’abanyarwanda mu cyaro bakora ubuhinzi ariko nanone ugasanga dukenera ibikomoka ku buhinzi biva hanze. Nubwo dufite umubare munini w’ababukora, ntituzi ibyo bahinga aho bijya.”
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu muryango wita ku buhinzi muri Uganda, Jane Nalunga, yavuze ko kugira ngo ubuhinzi bwo mu cyaro butere imbere hakenewe kuvugurura uburyo bwo kubyazwa umusaruro ubutaka.
Yavuze ko hakenewe ikoranabuhanga mu bijyanye no gucunga umusaruro no kuwucuruza, ubwo gucunga no gutunganya imbuto, irifasha ababikora kungurana ibitekerezo bari ahantu hatandukanye.
Umuyobozi wa Friedrich-Ebert-Stiftung mu Rwanda, Oliver Dalichau, yavuze ko bateguye inama bagamije kureba uko izo nzego zafatanya mu kuzamura imibereho y’abatuye mu cyaro.
Ati “Icyaro gikeneye guterwa ingabo mu bitugu, bigatezwa imbere n’igihugu ubwacyo. Ni ingenzi ko bitibagirwa. Ubufatanye bw’inzego bunasanzwe, bwagira uruhare mu kungurana ubumenyi, ubunararibonye no guhuza abahinzi bo mu Rwanda, muri EAC n’ahandi.”
Minisitiri Doris, yavuze ko Intara abereye Minisitiri w’Imari isanzwe ifashanya n’u Rwanda muri gahunda z’iterambere zitandukanye zirimo n’izo guteza imbere icyaro kandi ko izazikomeza.
Ati “By’umwihariko dusanzwe twibanda ku bikorwa remezo, nko gutanga internet mu mijyi ariko no mu cyaro. Mu ngamba zacu, harimo no gufasha urwego rw’ubuzima kubona ibikoresho.”
“Ikindi ni uburezi, mu gice cy’ikoranabuhanga kuko niho hafasha urubyiruko gutegura ahazaza heza.”
Rhénanie-Palatinat isanzwe ikorana n’u Rwanda guhera mu 1982. Yateye inkunga imishinga isaga 2000 irimo iyibanda ku buvuzi, uburezi n’ibindi.
Mu 2017, yari imaze kuruha miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.
Rhénanie-Palatinat iha u Rwanda inkunga ya miliyoni 2.5 z’ama-euro buri mwaka, rwifashisha mu by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO