00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Mbabazi Modeste

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Twarabanye Venuste
Kuya 25 October 2019 saa 05:46
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Mbabazi Modeste wari umuvugizi warwo yasimbujwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB, rivuga ko “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste."

RIB yatangaje kandi ko Umuhoza wabaye umuvugizi wayo mushya, aboneka kuri kuri nimero ya telephone 0788311164, ku baba bifuza kumenya amakuru ajyanye n’uru rwego.

Umuhoza yabwiye IGIHE ko yari asanzwe ari umugenzacyaha ari nawo mwuga we, akaba yiteguye gufatanya n’abagana RIB bose ndetse n’abaturage muri rusange mu kubahiriza intego eshatu zayo zo kugenza ibyaha, kubitahura no kubiburizamo.

Yagize ati “Muduhe amakuru mudufashe, akazi kagende neza murabizi ko iyo umuntu akora ari umwe ntacyo ageraho”.

Ku ruhande rw’itangazamakuru yavuze ko yiteguye imikoranire myiza itagira amananiza ahubwo irangwa no kuzuzanya.

Ati “Itangazamakuru naryo rirabizi ko risanzwe ridufasha, dufatikanye ntabwo twabima amakuru namwe ntimuyatwime, dufatikanye dusenyere umugozi umwe kandi tugerageze gukorana neza kugira ngo akazi kagende neza.”

Asobanura ko “gukorana neza, ari igihe ukorana n’umuntu neza mwumvikana icyo agusabye akakibona kandi mu nzira zoroshye nta mananiza”.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha.

Guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Icyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages