00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yasabye abagenzacyaha bo mu bihugu 11 gufata ibyaha by’ikoranabuhanga nk’ibihangayikishije

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 October 2018 saa 02:11
Yasuwe :

Abagenzacyaha bo mu bihugu 11 muri Afurika, basabwe gufata ibyaha by’ikoranabuhanga nk’ibikomeye kandi bikeneye ingamba zihamye, kuko imirimo ikorwa muri iki gihe isaba kuryifashisha.

Byavugiwe mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 30 Ukwakira, hatangizwa amahugurwa y’iminsi itatu y’abagenzacyaha bo mu bihugu 11 byo muri Afurika.

Agamije kongerera ubumenyi abo bagenzacyaha bwo gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga.

Yateguwe n’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuma (EAPCCO), aterwa inkunga n’ishami rya Loni rishinzwe gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibiyobyabwenge (UNODC).

Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter, yavuze ko ibihugu bikwiye kongera ubushobozi mu guperereza kuri ibyo byaha.

Ati “Ubushobozi mu iperereza ku byaha byifashisha ikoranabuhanga ni ngombwa kuri buri gihugu, birimo n’ibyateye imbere, aho abaturage benshi bakorera imirimo ahantu katangirwa serivisi z’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko uko iminsi igenda ishira ariko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga birushaho kwiyongera kandi n’uburyo bikorwamo buhinduka.

Karake yabahaye urugero rw’ikirego RIB yakurikiranaga cy’umujura wibye amafaranga kuri konti muri banki, yifashishije umubare w’ibanga, yarangiza akayohereza kuri Mobile money y’umuntu uri muri Uganda.

Yabasobanuriye ko mu myaka 20 ishize, ubujura bwo muri banki bwakorwaga bisabye kujyayo ariko ubu busigaye bukorwa n’abantu rimwe na rimwe biryamiye.

Karake yababwiye ko ‘Ubufatanye bw’ibihugu mu gukumira no gushakisha abajura bifashisha ikoranabuhanga aribwo buryo buhamye bwo kubirwanya’.

Ubwo bufatanya ngo bujyanye no gushyiraho amategeko, Politiki n’ingamba zihamye zo kugenzura ahantu hakorerwa ibyo byaha.

Inzobere mu gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga muri UNODC, Robert Gilbert, yavuze ko nibakurikira neza amasomo, bazunguka ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo.

Amasomo bazahabwa arimo uburyo bwo gukoresha no gusesengura ibimenyetso mu iperereza, uburyo bwo kurinda abajura ibyuma by’ikoranabuhanga, iterabwoba n’ibindi.

Bitegenyijwe ko abagenzacyaha 15 baturutse mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Seychelles, Ibirwa bya Comore, Uganda, Burundi, Tanzania na Sudani aribo bazahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba muri RIB, Karake Peter, yavuze ko ibihugu bikwiye kongera ubushobozi mu guperereza kuri ibyo byaha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages