Ku itariki 25 Gashyantare 2020 nibwo hatangiye gukwirakwira amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano, agaragaza umukobwa wambaye umwambaro w’akazi uranga aba-agent ba MTN, akubitwa n’abasore babiri mu buryo bukomeye, bamwambura amafaranga yari afite.
Ayo mashusho bigaragara ko yafashwe ku itariki ya 23 Gashyantare 2020 ahagana saa 17:20 agaragaza ko abasore babiri bayoboye uwo mukobwa ahantu hatari abantu babigambiriye cyangwa bakamutegera ahantu yari agiye kwinjira, ariko batazi ko hari Camera zicunga umutekano.
Umusore umwe yaramufashe aramuniga, undi atangira kumukubita amusaka, amwambura ibyo afite bigaragara ko ashakamo amafaranga kugeza ubwo bamusize aho ari intere.
MTN Rwanda yatangaje ko uwo mukobwa witwa, Jeannette Tuyisenge, yamusuye aho arwariye kandi ko ari kwitabwaho n’abaganga. Iyo sosiyete y’itumanaho yashimiye abagaragaje icyo kibazo itangaza ko RIB yatangiye kugikurikirana kandi ko kizagezwa inzego zibishinzwe.
Ubutumwa yanyujije kuri twitter bugira buti “Mwakoze mwese ubutumwa bwanyu twabwakiriye mu izina ry’umwe mu bacuruzi bacu ba Mobile Money Jeannette Tuyisenge wakubiswe bikomeye akanibwa. Ubuyobozi bwamusuye, abaganga bakomeje kwita ku bikomere bye. RIB nayo iri gukora iperereza, ibijyanye n'iki kibazo biraza kugezwa ku nzego zose bireba.”
2/2: @RIB_Rw are also conducting investigations and all matters concerning this case will be shared by the relevant authority.
— MTN Rwanda (@MTNRwanda) February 26, 2020
Abantu batandukanye bagaragaje ko bababajwe n’iryo hohoterwa, bagendeye kuri ayo mashusho yakomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga cyakora bagaragaza ko kuba ayo mashusho yagaragaye ari ukuba hari camera zicunga umutekano bityo ko zigiye henshi hashoboka byafasha.
This CCTV footage that was filmed on 23rd February 2020, shows two thieves stealing and seriously beating a mobile money agent almost to death.. #RwOT your security always have to start with you. Always be suspicious & in whatever you do always put forward a risk assessment. pic.twitter.com/bmqyZUx889
— Samuel-Baker Byansi (@Baker_Reports) February 25, 2020

Ibitekerezo 0