Aba bagabo bavukana barimo uw’imyaka 40 na murumuna we w’imyaka 30, baheruka gufatirwa mu cyuho bari kwiba inanasi mu mirima y’abaturage bafatwa n’irondo. Icyo gihe batemye ikiganza cy’umunyerondo umwe bahita batoroka.

Ibyo byabereye mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Mugesera tariki ya 11 Nzeri 2021, kuri ubu bafatiwe mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire, Umudugudu wa Byacyaro.

Abafashwe uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana kandi dosiye yabo yamaze gukorwa inoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 28 Ukwakira 2021.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije Abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora icyaha nk’icyo cyo kwiba yitwaje itwaro ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha icyo ari cyo cyose inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.