RIB itangaza ko uyu mugabo yafashwe ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, nyuma y’itangazo yari amaze gusohora rigakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abwira abanyeshuri be kwishyura bakoresheje Mobile Money, muri ibi bihe byo kwirinda coronavirus.
Andi makuru yatumye atabwa muri yombi yatanzwe n’ Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) kuko itari imuzi. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano.
Umuhoza yavuze ko uyu mugabo yashinze kaminuza yitwa Rutherford University of Science and Technology, agahamagarira abantu kuyigamo ababwira ko ifite icyicaro muri Leta ya California muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kandi atari byo.
Mu gushishikariza abantu kuyigamo ngo yavugaga ko ikorera mu bihugu 32 kandi na we akavuga ko afite impamyabumenyi y'ikirenga kandi ntayo afite.
Ati “Kaminuza ye avuga ko ikorera mu bihugu 32 nabyo ntabwo ari byo. Kugeza ubu yavugaga ko afite impamyabumenyi y’Ikirenga (Ph D) kandi ntayo afite.
Uyu mugabo yari amaze kugira abanyeshuri 20 bose bari bamaze kwishyura mu byicaro bitatu yavugaga ko iyo Kaminuza ifite; birimo icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) , icya gatatu (Master’s degree) kandi akazajya atanga impamyabumenyi y’ikirenga (Ph D).
Mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza bishyuraga amayero 620 arenga ibihumbi 653 by’amafaranga y’u Rwanda akaba yari afite abanyeshyuri 17 naho mu cya Gatatu ahafite umwe, ho bishyura amayero 1430 arenga miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe muri Ph D bishyura 1950 arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yari afitemo abanyeshuri babiri.
Ahakana avuga ko ibyo yakoze atari ubwambuzi ahubwo yari agamije kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi nk'icyerekezo cya Guverinoma y'u Rwanda. Yavuze ko yasanze hari abantu bashobora kubona amafaranga y'ishuri ariko badafite amatike yo kujya kwiga, akaba yaragiraga ngo abafashe kwiga 'Iya kure'.
Ati “Muri make njye ntabwo mbwita ubwambuzi bushukana kubera ko ni bizinesi [ubucuruzi] yo kuri Internet ya e-learning [kwiga binyuze mu ikoranabuhanga] narayandikishije 2016 mu kigo cy’igihugu cy’iterambere kugira ngo nkore ku buryo abanyarwanda babasha kwiga bakoresheje Iyakure mu buryo budahenze, cyane cyane tugendeye kuri gahunda ya leta yuko ishaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Avuga ikosa yakoze ari uko yatangiye atatse uburenganzira bw’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza. Ati “Ikosa nanjye nishinja ni uko natangiye ntatse uburenganzira bwa HEC kugira ngo ikoranabuhanga ribe rizwi, ntabwo naba nari ngambiriye kwiba abanyarwanda ngo nce muri ubwo buryo.”
Kubera ko Kaminuza ikorera kuri internet itabasha gutanga impamyabumenyi, avuga ko yari atangiye gukorana n’izindi kaminuza zirimo izo mu Buhinde akaba yateganyaga no gukorana n’izo mu Rwanda.
Abanyeshuri 20 yari afite ni cyo cyiciro cya mbere muri iyo Kaminuza. Kugira ngo afatwe byiswe ubwambuzi bushukana, yavuze ko abanyeshuri bamubajije uburyo bwo kwishyura ubundi agasohora itangazo ribabwira ko bazishyura na Mobile Money kuko bari bafite ikizamini ku itariki 5 Mata 2020. Avuga ko iyo biba ubutekamutwe atari kwandika itangazo aba yarahamagaye umwe umwe.
Avuga ko yari afite gahunda yo kugana HEC ndetse ko ikoranabuhanga ryo kwiga ryari ryaramaze kubakwa neza. Avuga ko icyo leta yakora ari ukumugira inama cyangwa basanga atabifitiye ubushobozi akaryamburwa rigahabwa undi ariko rigakomeza kuko nta buriganya cyangwa ubwambuzi yari agamije.
Ingingo ya 174 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Ni mu gihe ingingo ya 276 yerekeye ibyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Ivuga kandi ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.





Ibitekerezo 0