Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 ubera kuri uru rwibutso, witabirwa n’Umuyobozi wa RIBA, Mubiligi Jean Pierre, ndetse buri Kigo kibarizwa muri uru rugaga abereye umuyobozi kigira ugihagararira.
Ibyo bigo ni Liaison Insurance Brokers Ltd, Zion Insurance Brokers Ltd, Safe Insurance Brokers Ltd, Alpha Insurance Brokers Ltd, Connect Insurance Brokerage Services Ltd, Cuzo Insurance Brokers Ltd, Ascoma Rwanda Ltd, Global Risk Insurance Brokers Ltd na Falcon Insurance Services Ltd.
Hari kandi Stapple Brokerage Ltd, Alliance Insurance Brokers Ltd, Zamara Actuaries-Administrators and Insurance Brokers na Mirka Insurance Services Ltd.
Uyu muhango watangiye abahagarariye ibyo bigo basobanurirwa amateka y’uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babwumva hifashishijwe amashusho mbarankuru.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gusura igice kigize amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yakorwaga ndetse na nyuma yayo uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka.
Bizimana Maggy, umwe mu bitabiriye iki gikorwa ubarizwa muri RIBA, ashishikariza abaturarwando cyane cyane urubyiruko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ahandi habera ibikorwa byo Kwibuka, kuko ari kimwe mu bizabafasha kugira uruhare mu gusigasira amateka y’u Rwanda.
Ati ‘‘Impamvu twebwe nk’abantu batoya tugomba gusura Urwibutso, ni ukugira ngo icya mbere ibyabaye mu gihugu bitazibagirana, icya kabiri nk’abantu wenda batari bahari muri Jenoside, kugira ngo tumenye neza ibyabaye kandi duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi’’.
Umuyobozi wa RIBA, Mubiligi Jean Pierre, akanaba Umuyobozi wa Alliance Insurance Brokers Ltd, yavuze ko igikorwa cyo gusura uru rwibutso ari kimwe mu biha abantu amasomo atuma bagira ururahe mu guhinduka kwiza kuri bo ndetse n’abo bayasangiza.
Ati ‘‘Gusura aha hantu umuntu ahavana amasomo akomeye cyane. Cyane cyane iyo usubiye mu Muryango Nyarwanda, uhavana ibintu byinshi ushobora gukoresha kugira ngo ubashe guhindura imyifatire, imyumvire n’imyitwarire mu Muryango Nyarwanda’’.
Mubiligi avuga ko Kwibuka nta Munyarwanda n’umwe bitareba, ibyatumye n’uru rugaga rutegura uyu munsi ndetse rukanagerera Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi inkunga y’amafaranga angana na miliyoni imwe, mu gushyigikira ibikorwa bigira uruhare mu kwiyubaka kw’abanyarwanda.
Ati ‘‘Iki ni ikintu kidukoraho twetse nta Munyarwanda n’umwe bitareba, hari n’abaje na mbere cyangwa se bazanagaruka binyuze mu zindi nzira, ariko nk’urugaga twavuze tuti tuze dusure urwibutso kandi tunibuke twiyubaka’’.
Yaboneyeho kwibutsa abanyarwanda ko bakwiye kwibuka biyubaka, bakigira ku mateka y’u Rwanda akabatera kugira umuhate wo gufatanyiriza hamwe mu kwiyubakira igihugu kitarangwamo amacakubiri.
Abitabiriye iki gikorwa bagisoje bashyira indabo ku mva ndetse banunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguwe muri uru rwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, basaga 259.000 bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!