Umuvuduko w’u Rwanda mu ikoranabuhanga utanga icyizere ko mu gihe kiri imbere uyu mubare uziyongera, u Rwanda rukegera ibihugu nk’u Buhinde bwa kabiri ku Isi, aho abantu bagerwaho na Internet ari benshi cyane nyuma y’u Bushinwa buri ku mwanya wa mbere.
Iteka iterambere rigira ibyiza n’ibibi, rigafasha abantu kugera ku byo bifuza mu buryo bworoshye, rikanatera abandi kuraruka bakifuza ibitabagenewe, bakarengera bikomeye, byaba bidakumiwe ibibazo bikavuka mu muryango.
Ingero zirahari! Hambere aha umumotari yarakuzindukiye atwara abagenzi karahava, agize ngo agiye mu kiruhuko akubitana na mugenzi we w’umusiribateri amwereka film yarimo areba bamwe bita iz’‘abakuru’ cyangwa poronogarafi, undi nawe arashishikara areba nta guhumbya.
Motari atashye nimugoroba yadukira umugore we ati burya koko uziko nta byawe! Kuki udakora ibi na biriya? Ibyo yabonye muri film ashaka kubikora ku mugore we, undi arumirwa yifata ku itama ati ‘reka reka uyu si umugabo wanjye bantuburiye’ bucya azinga utwangushye ati ‘reka njye gushaka uwanjye, uyu watashye si we.’
Ibi ni bimwe mu bibi by’ikoranabuhanga iyo ridacunzwe neza.
Mu Rwanda benshi film zerekana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ni ikizira dore ko bazita ‘iz’urukozasoni’ zitajyanye n’umuco nyarwanda.
Gusa ubonye ibi wakwibaza ahari ko mu Rwanda zitarebwa, ko Abanyarwanda ari abana beza imbere yazo, nako abere batajya bazitera akajisho. Ariko siko biri.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kureba Poronogarafi
U Rwanda ruza ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kugira abantu benshi bareba film z’imibonano mpuzabitsina, aho bazireba cyane ku Cyumweru bakadohoka kuwa Gatanu.
Abagore b’Abanyarwanda bihariye kureba izi film ku rugero rwa 27% mu gihe ubusanzwe ku Isi hose abagore imbere y’izi film bari ku kigero cya 24%.
Iyi ni imibare igaragazwa n’imbuga za internet zerekana bene izi film benshi bita iz’urukozasoni cyangwa poronogarafi zibumbiye mu rubuga rwa mbere ku isi muri bene ubu bwoko bwa film rwitwa Pornhub.
Twavuga ko iyi mibare yizewe?
Igisubizo ni ‘Yego’, ibintu byose by’ikoranabuhanga ushobora kureba neza ukaba wabona ibibyerekeyeho. Urugero rworoshye, ushobobora kuba wabona imibare igaragaza neza abantu basuye IGIHE.com umunsi ku munsi, aho baherereye, isaha basuriye, ikigero cy’imyaka, ibihe basuye cyane (nijoro cyangwa ku manywa) n’ibindi.
Niko byagenze kugira ngo tugere kuri iyi mibare. Yavuye ku rubuga rwa Internet(website) rwa Pornhub rumwe rufite izindi zigera kuri 40 ziyishamikiyeho zerekana poronogarafi ku Isi. Twandikiye ubuyobozi bwa Pornhub tubusaba ko bwadufasha kubona imibare igaragaza byinshi ku basura imbuga zabo, ntibazuyaza.
Mu bakinnyi b’izi film Abanyarwanda bakunda kureba harimo Jada Fire w’imyaka 39 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Kim Kardashian, umugore w’umuhanzi Kanye West [nubwo agaragara muri film imwe rukumbi yo muri ubu bwoko].
Ibihe Abanyarwanda bakunda kureba izi film ni cyane ku minsi y’ibiruhuko aho benshi baba nta kazi bafite. Ku munsi w’Ubwigenge, Abanyarwanda bareba izi film biyongera ku kigero cya 22.9%, kuwa Gatanu Mutagatifu biyongeraho 22.4%, umunsi w’abakozi muri Gicurasi biyongera ku kigero 6.9%, kuri Asomusiyo biyongeraho 4.6% , umunsi ukurikira Noheli ( Tariki ya 26 Ukuboza umunsi mu Cyongereza bita Boxing Day) bakiyongeraho 3.6 %.
Hari iminsi igaragaza ukudohoka kw’Abanyarwanda mu kureba izi film. Ku munsi ubanziriza ubunani ( tariki ya 31 Ukuboza) bagabanuka bikomeye ku kigero cya 34.9%, ku Bunani bakagabanuka ku kigero cya 17.7%, kuri Noheli, 16.9%; ku munsi w’intwari bagabanuka ku kigero cya 3.7%, kuri Eid al-Fitr ho bakagabanuka ku kigero cya 3.0% naho ku munsi wo kwibohora ho bakagabanuka kugera ku kigero cya 1.4%.
Abareba izi film kuri internet abenshi ni abakoresha mudasobwa, telefoni igarukira nyuma hakaza tablets.
Abacuruza film mu Rwanda, poronogarafi ibinjiriza agatubutse rwihishwa
Hirya no hino mu Rwanda hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo batunzwe no gucuruza DVDs za film nyarwanda ndetse n’izo mu mahanga.
Akenshi bakabifatanya no gucuruza muzika mu mashusho n’amajwi, ndetse usanga ababagana bishyura bagahabwa film cyangwa muzika kuri flash discs na mudasobwa zabo.
IGIHE yegereye bamwe muri aba bacuruzi. Uwitwa Patrick ucururiza DVDs Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali yadutangarije ko film zo mu bwoko bwa poronogarafi bazicuruza ariko rwihishwa, ati "Iriya ni imari ishyushye kandi igurwa cyane ariko mu ibanga."
Mu gushaka kumenya abakiriya be uko bamenya ko azifite kandi atajya azidandaza mu buryo bweruye, Patrick yavuze ko uje azishaka bwa mbere usanga amubaza niba zo azigira, ati ‘ nta tw’abakuru se?’.
Patrick yakomeje avuga ko we kimwe n’abandi bazicuruza ahanini bazikura ku bazibaranguza baba bazikuye kuri internet. Gusa ngo mu kuzigurisha, baziha uzikeneye wese, ntabwo bajya bareba ibijyanye n’imyaka y’ubukure ku baba babagannye.
‘Nta kibazo kirimo niba abazireba ari abakuru’
Nkuko imibare igaragazwa n’izi mbuga ibyerekana, abenshi bareba izi film ni abari hejuru y’imyaka 18 kuzamura, gusa byanze bikunze muri bo harimo n’abari munsi y’iyo myaka bazireba.
Ibi nibyo bamwe baheraho bavuga ko iki cyaba ari ikibazo mu gihe zirebwa n’abantu bari munsi y’imyaka y’ubukure. Mu Rwanda n’ahandi ku Isi, iyo myaka ni 18 y’amavuko.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, Depite Alphonsine Mukarugema, yavuze ko ku bantu bakuru kuko baba bazi ibyo bareba nta kibazo na gito abibonamo.
Ati “Nubwo couple [umugabo n’umugore babana] yafatanya ikabireba njye rwose ndumva nta kibazo kirimo. Ni ibintu babamo, bazi ibyo aribyo. Ni bibi ku rubyiruko kandi ni narwo rugira amatsiko yo kureba ibyo bintu. Ikibazo kirimo ni uko rwiroha mubyo rutazi hanyuma ibyo barebye akaba aribyo bajya kwiha kujya gukora kandi atari nabyo byiza.”
Yongeye ho ati “Ku bantu bakuru nta kibazo kirimo, abirebanye n’umugabo we niba ari umugore, nta kibazo kirimo.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, we yabwiye IGIHE ko nka Minisiteri bahangayikishijwe n’iki kibazo ariyo mpamvu bitegura gukora ubukangurambaga ngo hatazagira abana baba imbata za film zerekana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Biri amahire ko mu mibare mwavuze abareba ari abantu bari hejuru y’imyaka 18. Byari kuba ari ikibazo iyo biza kuba ari abana. Ubu dufatanyije n’izindi nzego, hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranahanga turi kureba uko twakangurira abantu ububi bw’izi film ku bana.”
‘Oya, ni urukozasoni’
Abashinzwe iby’umuco mu Rwanda hafi ya bose bemeza ko bene izi film atari iz’i Rwanda dore ko bazita ‘urukozasoni’.
Ubusanzwe mu Kinyarwanda, ikintu kugira ngo cyitwe ko ari urukozasoni ni kimwe abantu bareba bagakwirwa n’ikimwaro, uri kukireba cyangwa kugikora akifuza ko nta wundi muntu umenya ko yagikoze.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, mu kiganiro kigufi na IGIHE ku murongo wa telefoni, abajijwe icyo avuga kuri iyi mibare ndetse no kuri bene izi film muri rusange yagize ati “Ntabwo ari ibintu byo mu muco wacu. Ntabwo uziko banazita film z’urukozasoni. Oya, ni urukozasoni rwose.”
‘Abashingamategeko ntibaracyigaho’
Perezida wa Komisiyo ifite mu nshingano ibijyanye n’umuryango mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Senateri Niyongana Gallican, yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe urageza ku Nteko iyi ngingo ngo bayikoreho ubushakasti.
Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kubikoraho ubushakashatsi. Nta muntu uratugezaho iki kibazo.”
Ibi bishimangirwa na Depite Alphonsine Mukarugema nawe ubarizwa muri Komisiyo nk’iyi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wagize ati “Ntabwo tuzahagarika iterambere, ntabwo tuzabuza abantu kujya kuri internet. Ibi kugira ngo ubihagarike keretse ufunze iriya mirongo yose kandi ntibishoboka. Ababyeyi bakwiye kugenzura ibyo abana babo bareba.”
Yongeye ho ati “Turabizi ko ari ikibazo ariko kubihagarika ntugire ngo ni ibintu byoroshye”
Hari abagerageje kuzica induru ziravuka
Mu gihe gishize, mu Buhinde bashatse guhagarika izi film, nako si ukubishaka ahubwo byarakozwe. Minisitiri ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Ravi Shankar Prasad, atangaza ko izi film zihagaritswe burundu mu gihugu.
Imbuga za internet zirenga 850 zerekanaga izi film zose zarafunzwe mu kanya nk’ako guhumbya.
Bidaciye kabiri, hatangiye inkubiri y’amagambo ivuye mu bakomeye mu gihugu bavuga bati ibi ni ukubuza abantu uburenganzira bwo kwisanzura, bifashisha na twitter, aho hashtag yitwa #Pornban yari yaciye ibintu ivumira ku gahera Minisiteri yari yashyize mu bikorwa iki cyemezo cyari cyashyigikiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Gufunga izi website byamaze weekend imwe, nyuma kubera igitutu cy’abantu, Minisitiri Shankar yaragarutse aravuga ati ‘imbuga ziterekana film zireba abana, izo zirafungurwa’.
Uko ibindi bihugu bifata izi film
Afurika y’Epfo: Ku bantu barengeje imyaka 18, bemerewe kuzigura no kuzireba.
Sudani: Film za poronogarafi zirabujijwe. Guverinoma yafunze imbuga zose za internet zizerekana ku buryo uri muri Sudani utabasha kuzigeraho ku murongo wa internet, ndetse kuzitunga, kuzicuruza no kuzitubura byose byatuma ucibwa ihazabu cyangwa ugafungwa.
Misiri: Gutubura, gutunga no kwinjiza mu gihugu izi film byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko.
Bahamas: Izi film ni ikizira kuzireba mu buryo bumwe cyangwa ubundi, wibeshye wabizira.
Canada: Amategeko yo muri Canada yemerera abantu barengeje imyaka 18 kureba cyangwa kugura izi film, mu gihe ahana abana bari munsi y’imyaka 18 batunga cyangwa bareba izi film.
Amerika y’Amajyepfo: Ni ibihugu bikomeye ku mahame y’idini Gatolika, bidakozwa ibyo kureba izi film z’urukozasoni, gusa internet yatumye zikwira mu bantu bakazibika muri mudasobwa zabo, bakanyuzamo bakazishyira no ku ma DVD.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ni kimwe mu bihugu bikorerwamo ku bwinshi n’amakompanyi atunganya izi film. Kureba poronogarafi muri Amerika si icyaha na gato.
U Bufaransa: Kuzireba biremewe, gusa izigaragaza mu buryo bweruye ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina zirabujijwe ku bana.
U Budage: Amategeko ahana atababariye umuntu ugurisha izi film ku bana, cyane izigaragaza mu buryo bweruye ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
U Bushinwa: Izi film, kirazira kikaziririzwa.
Ubushakashatsi: Gufunga poronogarafi ni ukubangamira abagabo
Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwagaragaje ko kubuza abagabo uburenganzira bwo kureba film za poronogarafi ari ukubabuza ubwisanzure.
Kanda hano ubone inkomoko y’imibare igaragara muri iyi nkuru



















TANGA IGITEKEREZO