00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RICTA igiye kwereka Abanyarwanda inyungu iri mu gucururiza kuri Internet

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 October 2018 saa 12:06
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), cyinjiye mu bukangurambaga bugamije kwereka abari mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, igihombo bakomeje kugira kubera kudacururiza kuri Internet.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Doing Business Online’ bwitezweho kugera ku bacuruzi bato n’abaciriritse bagera kuri 500 bakorera mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), rigaragaza ko mu myaka itatu ishize ubucuruzi bukorewe kuri Internet bwiyongereye kugera kuri 35%, bukinjiza asaga miliyari ibihumbi 25 z’amadolari.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba, yagaragaje ko kuba abakora ubucuruzi mu Rwanda bataritabira gucururiza kuri Internet bari guhomba byinshi birimo no kutageza ibicuruzwa byabo kuri benshi.

Ati “Nk’umucuruzi ugira abakiliya benshi batari abaza mu iduka ryawe gusa. Ubasha kugera ku bakiliya benshi barimo n’Abanyamahanga. Ikindi bigabanya amafaranga ushora aho ugomba gukorera.”

Nkeramugaba agaragaza ko uku gucururiza kuri Internet bidakwiye gusigana no gukoresha indangarubuga y’AkadomoRw, kuko nayo irimo inyungu nyinshi no kumenyekanisha u Rwanda kandi ababigufashamo baba bakuri hafi.

Yatanze urugero rwa IGIHE, avuga ko uretse kuba igufasha kubona urubuga rwa Internet rufite .rw, n’ikibazo cyose ugize bakigukemurira byihuse bitabaye ngombwa ko babanza guca ku bandi bantu.

Yanasubije kandi abavuga ko AkadomoRw itagaragara hanze y’u Rwanda agira ati “ Hari abantu benshi basaba viza bari hanze, bakoresha urubuga rw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka rufite .gov.rw kandi nta mbogamizi bahura nazo.”

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RICTA, Ingabire Grace, yagaragaje ko iyo ukoresha indangarubuga ya .rw byoroshye kubona izina ushaka, ndetse abagushakisha bikaborohera.

RICTA igaragaza ko kuva mu 2012 ubwo yahabwaga uburenganzira bwo gutanga indangarubuga AkadomoRw, umubare w’abayikoresha wagiye wiyongera aho kugeza ubu habarurwa imbuga zigera ku 3922 ubariyemo n’iza guverinoma (.gov).

Muri ubu bukangurambaga, RICTA izafatanya n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, UNCTAD, Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ), na DMM Hehe.

Nkeramugaba avuga ko iyo uhisemo indangarubuga ya .rw, ikibazo cyose urubuga rwawe rugize abagufasha kugikemura baba bakuri hafi
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba na Ingabire Grace ushinzwe ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages