Iki kigo kivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere ngo serivise gitanga zirusheho kugera ku bantu benshi kandi gikoresha ikirango cy’umwimerere wo mu Rwanda.
Ibyavuguruwe ku buryo urubuga rw’iki kigo rwari rwubatse byo bizatuma rugira isura nziza, byorohere benshi kurukoresha babonereho serivise bashaka mu buryo bworoshye.
Iki kigo kandi kivuga ko iyo sura nshya itajyanye n’imigaragarire gusa, ko hubwo ari uburyo bwo guhanga ibishya mu rwego rwo kwihuta mu iterambere.
Ibyo bizafasha iki kigo kujyana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo abantu bagenda bakenera izindi serivise zinyuranye z’ikoranabuhanga.
Ibi bizafasha mu kurushaho gusakaza ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku bacuruzi na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakenera serivise zitangirwa kuri uru rubuga nko kwandikishaho imbuga z’ibigo byabo.
Iki kigo kandi kivuga ko uku kuvugurura ibirango bigamije guhuza n’icyerekezo cyacyo n’igihe ndetse no kuzamura indangarubuga .RW bijyana no kongera umutekano w’ibikorerwa kuri internet ku bakoresha urubuga rwabo mu Rwanda.
RICTA kandi ivuga ko aya mavugugurura ari kimwe mu bigize urugendo ikomeje ifatanyije n’izindi nzego, rwo kubaka ikoranabuhanga ritekanye mu byo gucunga imbuga za internet rizafasha Igihugu kugira ejo hazaza haryubakiyeho.
Ikigo RICTA cyashinzwe mu 2011, hagamijwe kuzamura no guteza imbere imikoreshereze ya internet mu Rwanda.
Iki kigo gifite intego yo gucunga indangarubuga ya .RW hamwe n’uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!