Abaturage n’ubuyobozi bo Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, baravuga ko kwitabira Inama z’ingobyi byatumye bongera umubare w’abitabira kwishyura mituweli, aho bageze ku kigero cya 97% . Nyamara mu gihe gishize ubwitabire bwo kwishyura mituweli bwagendaga biguru ntege.
Inama z’ingobyi ni gahunda yatangijwe n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera aho bahurira hamwe Bagamije kwikemurira ibibazo. Muri iki gikorwa batanga amafaranga y’umusanzu hagati ya 100 na 500 atangwa rimwe mu kwezi akabafasha kwikemurira ibibazo bitandukaye birimo kwishyurirana ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Inama y’ingobyi ihuza ingo kuva kuri 20 kugeza kuri 60 ziri mu Mudugudu umwe, ikaba rimwe mu kwezi.
Icurundi Barthazar umwe mu baturage mu Murenge wa Rilima avuga ko igikorwa cy’inama y’ingobyi cyatangiye mu mwaka wa 1972 aho Leta yari iriho icyo gihe, yari imaze kubaha amasambu mu gice cyari cy’ishyamba, muri icyo gihe bagashaka uburyo bwo kwishyira hamwe . Yaragize ati “Ni igitekerezo cyavutse hagati yacu cyadufashije kwivana mu bibazo bitandukanye muri icyo gihe, turatabarana bitugeza ku bumwe hagati yacu.”
Tugirimana Thomas na we utuye muri uyu Murenge ahamya ko inama y’ingobyi yatumye bamenya akamaro ka mituweli agira ati “Mbere twabonaga gahunda yo kwishyura mituweli nk’agahato Leta idushyiraho, nyamara biciye mu nama z’ingobyi twagiye dusobanurirwa iyi gahunda twumva idufitiye akamaro cyane ku buryo nyuma yo kumenya ibyiza byayo twayisobanuriye abandi nabo bakayitabira.”
Mu gihe mbere abaturage bakoreshaga uburyo bwa gakondo bwo gutwara abarwayi kwa muganga mu ngobyi, ubu umurwayi abasha gutega moto kuko aba yarizigamiye mu Inama y’ingobyi.
Bukuru Jean Marie Vianney wo mu Kagali ka Kimaranzara ati « Mbere twahekaga abarwayi cyangwa abagore batwite tubajyanye kwa muganga, ndetse wanasangaga abagore benshi babyarira mu rugo nyamara ubu inama z’ingobyi zaradufashije ku buryo ingobyi isanzwe tutakiyihekamo kuko umurwayi wacu tumutegera moto akagera kwa muganga agakoresha ya mituweli yatangiye muri izi nama akavurwa nta kibazo, byanatumye nta mugore ukibyarira mu rugo ».
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, avuga ko Ubusanzwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mu Murenge wa Rilima bwari bwaritabiriwe ku kigero cya 80% umwaka ushize wa 2012, ariko ubu binyuze mu nama z’ingobyi bamaze kugera kuri 97%.
Ati “Inama z’ingobyi zaradufashije cyane, twatangiye kuzicishamo gahunda zo kwishyura mituweli dutinze nyamara kugeza ubu muri uyu murenge wacu zatumye abagera kuri 97% bitabira iyi gahunda ku buryo ndetse batangiye gutanga n’ay’umwaka utaha aho biyemereye ko bitarenze tariki ya 15 Kamena 2013 bazaba bararangije gutanga amafaranga ya mituweli y’umwaka utaha”
Gasirabo avuga ko kubera urwego rwiza izi nama z’ingobyi zimaze kugeraho basigaye bazifashisha mu gucishamo n’izindi gahunda za Leta zirimo guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe no kuvugurura imirire bahinga akarima k’igikoni.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yemeza ko inama z’ingobyi zafashije abatuye aka karere cyane mu kwitabira gahunda za mituweli agira ati “By’umwihariko Umurenge wa Rilima mu mwaka wa 2012/2013 witabiriye kwishyura mituweli cyane ku buryo banatangiye gutanga ay’umwaka utaha, ku buryo aya mafaranga bagenda bashyira hamwe agenda agwira buhoro buhoro bakiyishyurira nta n’umwe usigaye.”
Uretse kubafasha kwishyura ubu bwisungane mu kwivuza, inama z’ingobyi zifasha abagore b’amikoro make kwiteza imbere bagurizwa amafaranga ndetse zikabafasha kubaka ubumwe hagati yabo.



















TANGA IGITEKEREZO