00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rishi Sunak yahakanye ibyo gutega kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 February 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yahakanye ko atigeze ’atega umuntu’ mu kiganiro yabajijwemo kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi Minisitiri Sunak yahakanye yabibajijweho ku Cyumweru ku itariki 4 Gashyantare 2024 ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Piers Morgan.

Amubajije niba gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishoboka, Rishi Sunak yabanje kumwibutsa ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye kandi ko gahunda nimara kwemezwa neza Guverinoma y’u Bwongereza izohereza abimukira benshi ku buryo bizaca intege abinjira mu Bwongereza bitemewe n’amategeko.

Umunyamakuru Morgan yamubwiye ko ashyizeho intego y’Amapawundi 1000 (miliyoni 1.5 Frw) yazashorwa mu bikorwa by’ubugiraneza byita ku bimukira nihagira abinjizwa mu ndege bakazanwa mu Rwanda mbere y’amatora ataha.

Minisitiri Rishi Sunak yamubwiye we ko icyo ashyize imbere ari uko indege yoherezwa mu Rwanda ndetse abimusubiriramo inshuro eshatu anamuhereza ikiganza.

Nyuma y’iki kiganiro na Morgan Piers, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yanenze cyane ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, avuga ko ari nko gukina n’amafaranga mu gihe abenegihugu bahanganye n’ibibazo bikomeye byo kwigondera bigoranye ibikenerwa by’ibanze.

Mu kiganiro Rishi Sunak yagiranye na BBC kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare, yabajijwe niba yumva neza ibibazo by’ubukubgu byugarije imiryango iciriritse mu Bwongereza yumvishe atega Amapawundi 1000.

Rishi Sunak mu gusubiza yavuze ko "Ku bijyanye n’amikoro y’imibereho, ubwo nahabwaga aka kazi niyemeje gukora ibintu bitanu by’ibanze, icya mbere muri byo cyari uguhangana n’ugutakaza agaciro kw’ifaranga kuko numvaga neza ko amikoro yo kubaho ari kibazo gikomeye cyane imiryango myinshi yari ifite.”

Risihi Sunak yongeyeho ko hari abafashe ibyo yatangaje mu buryo bugiye bunyuranye ariko ko we atari agamije ’gutega umuntu’ uwo ari we wese kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Yagize ati "Ntabwo ndi gutega umuntu kandi mu byukuri muri kiriya kiganiro byabaye bintunguye. Byabaye bintunguye kuko ikintu nashakaga kuvuga mu byukuri cyari gahunda y’u Rwanda ndetse n’ibyerekeye guhangana n’ukwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko nk’ikintu nshyize imbere cyane.”

Rishi Sunak yavuze ko atakoroherwa no gusubiza buri muntu ku buryo yafashe ikiganiro yatanze ku itariki 4 Gashyantare, gusa ko muri rusange na we adashimishijwe n’ubuzima butoroshye bamwe mu Bongeraza banyuramo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yahakanye ibyo gutega kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages