Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bwa RMC mu kiganiro n’abanyamakuru, batangaje ko impamvu y’iyegura rya Fred Muvunyi wari umuyobozi mukuru w’urwo rwego rigikomeje guteza urujijo, cyane ko na nyirubwite nta cyo yigeze ayivugaho.
Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyatangiye, Emma Claudine Ntirenganya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC asoma itangazo urwo rwego rwageneye Abanyamakuru, ryatangazaga ko Fred Muvunyi yeguye ku mirimo ye, ariko rikaba ritaragaraza impamvu.
Nyuma y’impaka za hato na hato kuri bamwe bavuga ubwo bwegure bwa Muvunyi bwaba butewe n’igitutu yaba ashyirwaho na Leta, ibi Cleophas Barore, wahise aba umuyobozi w’agateganyo wa RMC yabyamaganiye kure.
Barore yagize ati “…Pressure (igitutu) natwe twagiye tubibona mu makuru ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banyamakuru bavuga ngo ashobora kuba yeguye kubera igitutu, ndetse bakavuga ngo na Guverinoma, ariko twese twabyumvaga dutyo.”
Yakomeje agira ati “Ari we ntacyo abivugaho, ari natwe twakoranaga ntabyo yigeze atubwira…ntabwo yigeze atugaragariza ko haba hari ikibazo cyihariye afite… rero navuga ko twebwe nka Board (ubuyobozi bwa RMC), ntabwo yigeze atubwira ko hari igitutu kimuriho, cyangwa se ngo natwe tube twakibona.”
Ubwegure bwa Muvunyi haba hari hari isano bufitanye n’ikibazo cya BBC?
Muri icyo kiganiro bamwe mu banyamakuru bakomeje kujujura bavuga ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’uruhande RMC yagaragaje ku kibazo cy’ihagarikwa rya BBC mu Rwanda, aho urwo rwego rwari rwamaganye icyo cyemezo.
Mu gukura mu rujijo abatekereza ibyo, Emma Claudine Ntirenganya yagize ati “Ikibazo cya BBC ntago kikiri icya RMC kuri ubu, n’ubwo haba hari icyemezo cyafashwe kikanatangazwa, ariko ntago yagifashe nka Muvunyi Fred ku giti cye, icyemezo cyafashwe nka RMC. Ntidutekereza nka RMC ko ari ikibazo cya BBC cyatumye Fred Muvunyi yegura.”
Ese Muvunyi yaba yaregujwe na Raporo ku miterere y’Itangazamakuru mu Rwanda?
Hari n’abavugaga ko iyegura rya Muvunyi ryaba rifitanye isano no kutemezwa ndetse no kudatangazwa kwa raporo ku bushakashatsi ku mitere y’itangazamakuru mu Rwanda, ariko ngo ibyo na byo ntawe ukwiye kubihuza mu gihe na nyirubwite nta cyo yabivuzeho, kandi iyo raporo n’abo yakozweho bakaba batarabasha kuyumvikanaho.
Ntirenganya yagize ati “Nta n’ubwo dutekereza ko byaba bifitanye isano na Raporo, kuko n’ubu iyo raporo iracyakorwaho, turacyakora bumwe mu busesenguzi, tukayisangiza abandi banyamakuru na bo bakatugaragariza uko babibona. Rero ndumva ntawabihuza.”
Ubwo Fred Muvunyi yari akimara kwegura hatangajwe ko atakoranaga neza n’abo bari bafatanyije kuyobora RMC, aho yashinjwaga gukora wenyine, agafatira urwo rwego ibyemezo batabanje kubijyaho inama, akavuganira RMC n’aho atatumwe kandi nyamara hari ibyo abona ukwe gutandukanye n’uko “Board” ibibona.
RMC ntihakana imikoranire idahwitse yatangajwe hagati ya Muvunyi n’abakomiseri, ariko igatangaza ko icyo kibazo kitari ku rwego rwatuma ahita yegura ku mirimo ye, cyane ko bari banafite kuri gahunda, umwiherero wari kuzabahuza basuzuma imikorere n’imikoranire.
Fred Muvunyi yatorewe kuyobora RMC kuwa 26 Nzeri 2013, atangira imirimo kuwa 27 Nzeri 2013, yegura kuwa 12 Gicurasi 2015, hakaba haburaga umwaka n’amezi 3 ngo manda y’imyaka 3 yatorewe irangire, kuko yari kuzarangira muri Kanama 2016.
Muvunyi Fred yari Umuyobozi wa RMC ari n’Umunyamakuru uzwiho guharanira uburenganzira n’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku buryo bugaragarira benshi, aho yakunze kwandika inkuru z’ubutabera, izicukumbuye zigamije gushyira ahagaragara uburiganya cyangwa amakosa amwe n’amwe akorwa na bimwe mu bigo, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO