00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RMC yamaganye abakora itangazamakuru kinyeshyamba bihishe inyuma y’imbuga nka YouTube

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 17 April 2020 saa 08:08
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, Rwanda Media Commission (RMC), rwatangaje ko rutazihanganira abantu biyita abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, nyamara nta byangombwa bafite bibagira abanyamakuru.

RMC ivuga ko abantu bashaka gukora umwuga w’itangazamakuru basabwa kunyura mu nzira zemewe, bakandikisha ibitangazamakuru bya bo, hagasuzumwa ko bafite abanyamwuga bazabafasha gusesengura no kunoza inkuru batangaza; baramuka banakoze amakosa bakayabazwa nk’abanyamwuga.

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho nyuma y’aho bamwe mu bakoresha urubuga rwa YouTube bagaragaweho kwinubirwa n’abatari bake, babashinja kunyuzaho inkuru zishitura abantu ndetse zigakabya, bagamije kunguka abazirebye benshi kuko ari byo bituma babona amafaranga.

Hari n’abaherutse gutabwa muri yombi barenze ku mategeko, bikavugwa ko bari bishingikirije ko ari abanyamakuru, nyamara urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru rutabafite ku rutonde rw’abakora itangazamakuru mu buryo buzwi.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa RMC, Cléophas Barore, yavuze ko itegeko ry’itangazamakuru mu Rwanda ribigaragaza neza, kuko rivuga ko ujya mu mwuga w’itangazamakuru agomba guhabwa ibyangombwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Ati “Abakora mu buryo bwa kinyeshyamba bagomba gukurikiza amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda, aho gukomeza kwirengagiza nkana guca mu nzira zemewe, bakanasuzugura ububasha bw’uru rwego, nyamara rwarashyiriweho kugenzura imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda.”

Barore avuga ko n’ubwo buri wese yemerewe gushinga igitangazamakuru, amategeko ateganya ko mu byo asabwa, agomba kwerekana abanyamakuru bazamukorera b’abanyamwuga kandi babyize.

Hirya y’ibi kandi icyo gitangazamakuri kigomba kuba cyariyandikishije mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA).

RMC ivuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube basa n’abatandukiriye itangazamakuru rya kinyamwuga, igahera aho ibasaba ko abashaka gukora itangazamakuru ry’umwuga bakwiye kubanza kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Barore yagereranyije abashaka gukora mu buryo nk’ubu n’umuntu utwara imodoka ariko akavuga ko adakeneye uruhushya rumwemerera kuyitwara.

Ati “Twaganiriye n’abakorera itangazamakuru kuri YouTube, tubabwira ko imiryango ikinguye. Bakwiriye kuza tukabafasha, tukabagira n’inama mu gihe bashaka gukora itangazamakuru, kuko biyita abanyamakuru kandi batujuje ibisabwa ndetse bakaba atari na bo kuri twe.”

Umuyobozi Mukuru wa RMC, Cléophas Barore, yavuze ko abakora mu buryo bwa kinyeshyamba, bagomba gukurikiza amategeko agenga itangamakuru mu Rwanda

Bamwe mu bakoresha YouTube nk’umuyoboro w’itangazamakuru ry’umwuga baganiriye na IGIHE, bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku ngingo ibasaba gutunga ibyangombwa birimo n’ikarita y’umunyamakuru, itangwa na RMC.

Umuyobozi w’umurongo unyuzwaho amakuru kuri YouTube ‘Afrimax TV’, Nkubiri Gerard (Bac-T) yemera ko kunyura mu nzira zisabwa n’amategeko ku muntu ushaka gukora itangazamakuru bituma ibyo akora bijyana n’amahame y’itangazamakuru.

Ati “Kugira ngo igitangazamakuru cyitwe igitangazamakuru, kigomba kuba cyariyandikishije mu nzego zibifitiye ububasha zitandukanye. YouTube imaze gutera imbere kuko iri gukuraho indi miyoboro y’itangazamakuru nka televiziyo na radio byari bimenyerewe.”

Umuyobozi w’Umuyoboro ‘The Zoom TV’ ukorera kuri YouTube, Didace Niyibizi, we avuga ko bitari bikwiye ko buri muntu wese ukoresha YouTube asabwa ibyangombwa nk’umunyamakuru usanzwe, kuko uru rubuga ari nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Instagram n’izindi abantu banyuzaho ibitekerezo bya bo.

Ati “Ntekereza ko cyakabaye ikibazo cy’umuntu ku giti cye ariko ntibibe kuvuga ngo umuntu ukoresha YouTube, atangaza amakuru yakabaye afite ikarita. Ubwo n’uwo kuri Facebook yakabaye afite ikarita kuko YouTube na Facebook na za Instagram ni imbuga nkoranyambaga.”

Niyibizi avuga ko ikibazo gihari ari uko abantu bamenye ko harimo amafaranga bagakururwa na yo, ndetse uburyo babikoramo bukaba butajyanye n’amahame y’itangazamakuru.

Niyibizi yifuza ko abakoresha YouTube bari bakwiye guhabwa amahugurwa abereka neza inzira bakwiye kujya bakurikiza nk’uko n’abaturage basanzwe bahabwa ubumenyi ku itangazamakuru kandi batarikora.

Abasesenguzi bavuga ko hakwiye gushyirwaho amategeko agenga ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, hagamijwe ubusugire bw’igihugu no kurwanya ikwirakwira ry’ibihuha.

Bagaragaza kandi ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo yifashishije imbuga nkoranyambaga, gusa ko uwarenga aho akabikora mu buryo busa n’itangazamakuru aba akwiriye kubihererwa uburenganzira.

Bimwe mu biganiro binyuzwa kuri YouTube binengwa na RMC n’abandi batari bake ni ibyamamaza ibikorwa by’ubusambanyi n’inkuru mpimbano, ibigamije gutera ubwoba abaturage n’ibindi.

Ikindi cyagaragajwe nk’ikibazo gihabanye n’amahame y’itangazamakuru ni ugukora inkuru ifatiye ku ruhande rumwe, aho umuntu umwe ahabwa urubuga akavuga asebya undi, ariko uwo uvugwa we ntiyegerwe ngo agire icyo avuga ku byamuvuzweho.

RMC ivuga ko abakoresha YouTube mu bundi buryo nko gushyiraho indirimbo cyangwa ubundi bumenyi ntacyo bitwaye bikozwe na nyir’uwo muyoboro, ahubwo ngo abateje ikibazo ni abayikoresha mu buryo bw’itangazamakuru akajya gushaka amakuru mu baturage batabyemerewe.

Itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya ryo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Gusa ngo ubwo bwisanzure ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages