00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RMC yahaye abanyamakuru amabwiriza ngengamyitwarire ikuraho urwitwazo rwo kunyuranya nayo

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 13 December 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwahaye abanyamakuru bose, udutabo dukubiyemo amahame ngengamyitwarire y’umwuga wabo mu Rwanda ngo hakurweho urwitwazo rw’abayarengaho maze bubake ubunyamwuga nyabwo.
Aya mahame yahawe abanyamakuru bayitoreye ku ya 5 Mata 2014, akaba ariyo agomba gushingirwaho umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Agatabo gakubiyemo aya mabwiriza kahawe buri munyamakuru mu nama rusange y’abanyamakuru yabaye tariki ya ya 12 Ukuboza 2014.
Fred Muvunyi uyobora Rwanda (…)

Fred Muvunyi uyobora Rwanda Media Commission, yasabye abanyamakuru bose gutunga aka gatabo, kugasoma no kwandika ku mutima ibigakubiyemo.

Agatabo gakubiyemo amahame y'abanyamakuru

Muvunyi yagize ati “Mutunge aka gatabo, iyi niyo Bibiliya yacu, nicyo kigomba kuturanga mubyo dukora byose, nujya kure yabyo uzaba unyuranyije n’amahame y’itangazamakuru.”

Ibi Fred Muvunyi yabwiye abanyamakuru ko ako gatabo kazatuma bamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe ndetse n’ibibarengera. Batabimenye ngo byatuma bashobora guhutazwa cyangwa bagahutaza abandi.

Abanyamakuru baganiriye na IGIHE bagaraje bishimira ibikorwa RMC imaze kubagezaho nyuma y’umwaka umwe ishyizweho, nko kuba RMC ibasha kubarengera, no kuba ariyo ibasha kubacyaha no kubakebura.

N’ubwo aya mabwiriza ngengamyitwarire areba abanyamakuru, anakubiyemo igingo zirengera abagenerwabikorwa b’itangazamakuru ku buryo badashobora guhutazwa naryo.

Mu ngingo 34, aya mabwiriza agizwe n’ibice bitatu, asobanura neza inshingano z’umunyamakuru, Uburenganzira bw’umunyamakuru ndetse n’ishyirwamubikorwa ry’indangamyitwarire y’abanyamakuru mu Rwanda.

Aya mabwiriza akaba yitezweho kugabanya ibibazo byagaragaraga mu itangazamakuru ndetse no kuzamura ubunyamwuga mu itangazamakuru hashingiwe ku kwigenzura kw’abarikora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages