00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RMC yegukanye igihembo mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 May 2015 saa 08:08
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwegukanye igihembo mpuzamahanga mu ikoranabuhanga cyiswe “WSIS Project Prizes”, hashingiwe ku bikorwa bya rwo mu Itangazamakuru rikorerwa kuri Internet (Online media).

Iki gihembo RMC yagishyikirijwe kuri uyu wa 26 Gicurasi 2015, nyuma yo kuza ku isonga mu cyiciro cyiswe “Ethical Dimensions of the Information Society”, uru rwego ruhagarariue u Rwanda rukaba rwari rwatanze umushinga witwa “Tackling Ethical Dimensions of Online Media Content through Self-regulation”.

Uyu mushinga wa RMC wegukanye igihembo wari ukubiyemo inshamake z’akamaro ko guteza imbere Itangazamakuru rikorera kuri Internet (Online Media) n’uburyo uru rwego rwita ku mahame y’umwuga w’Itangazamakuru muri icyo gice.

Bimwe mu bikorwa byagendeweho na RMC muri uwo mushinga ni amanama ahoraho urwo rwego rugirana n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bikorera kuri Internet, no kungurana ibitekerezo ku cyuho kigaragaye muri icyo cyiciro cy’Itangazamakuru.

Harimo kandi uburyo bwo gukemura ibibazo hashingiwe ku birego biba byatanzwe birega Itangazamakuru ryo kuri Internet. Nyuma y’ibyiciro 2 by’igenzura, uwo mushinga wahise uza muri 7 yatoranyijwe, maze abafatanyabikorwa bahita batangira gutoranyamo itatu ya mbere.

Ayo matora yasize RMC ije mu mishinga itatu yakunzwe, kandi yatowe na benshi muri icyo cyiciro, maze akanama nkemurampaka gatoranya uwo mushinga wa RMC nk’uri ku isonga muri icyo cyiciro twavuze.

Iki gihembo cyatangiwe i Geneva mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ihabera, kikaba cyakiriwe na Julius Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, wari kumwe na Emma Claudine na Ntirenganya na Mucyo Donatien bakaba Komiseri muri urwo rwego.

Igihembo cya RMC ni cyo cyonyine cyabashije hutaha ku mugabane wa Afurika
Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'ikoranabuhanga ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages