Iby’urugendo rwabo mu Rwanda, Robin Roberts yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘People Magazine’.
Robin Roberts yavuze ko we n’umukunzi we bahisemo kwizihiriza isabukuru y’imyaka bamaze babana mu Rwanda, kuko ari ahantu heza.
Ati “Twarashyingiwe […] tuzaba twujuje imyaka ibiri, tuzajya mu Rwanda kuko aribwo buryo twashatse kuyizihizamo, igihe tumaranye cyaranzwe n’ibintu bidasanzwe, byatumye tubona nta buryo bwiza (bwo kuyizihiza) kurenza kuba turi kumwe n’ingagi […] mu Rwanda.”
Robin Roberts na Amber Laign bashyingiranywe muri Nzeri 2023, bivuze ko muri Nzeri 2025 bazaba bamaranye imyaka ibiri.
Bombi bahuye mu 2005 ndetse kugeza ubu bari muri ‘couple’ z’ababana bahuje ibitsina zikomeye ku Isi.
Robin Roberts avuze ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’igihe Umuryango Giants of Africa, utangaje ko uyu munyamakuru ari umwe mu bazitabira iserukiramuco rya ‘‘Giants of Africa Festival’, riteganyijwe i Kigali kuva tariki 26 Nyakanga n’itariki 2 Kanama 2025.
Robin Roberts w’imyaka 64 ni umwe mu banyamakuru bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘Good Morning America’ gica kuri Televiziyo ya ABC.
Yinjiye mu itangazamakuru mu 1983 nk’umunyamakuru wa Siporo kuri WDAM-TV muri Mississippi. Nyuma y’aho yakoreye izindi televiziyo zirimo WLOX-TV yo muri Biloxi, WSMV-TV yo muri Nashville na WAGA-TV yo muri Atlanta.
Mu 1990 yabonye akazi kuri Televiziyo Mpuzamahanga, ESPN, aba umugore wa mbere w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika ukoze mu kiganiro ‘SportsCenter’.
Mu 2005 nibwo yagiye gukora kuri ABC mu kiganiro ‘Good Morning America’ cyaje gutuma yegukana ibihembo bitandukanye birimo n’icya Emmy.
Mu 2013, Robin Roberts yatangaje ko aryamana n’abo bahuje igitsina, ndetse yemera ko afitanye umubano wihariye na Amber Laign, baje gushyingirwa nk’umugabo n’umugore mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!