Gukoresha izi ‘robots’ ni igitekerezo cyavuye muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu rwego rwo kurushaho gushyigikira gahunda ya leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.
Akazuba, Icyizere, Mwiza, Ngabo n’Urumuri ni yo mazina yahawe ‘robots’ eshanu za mbere zahawe u Rwanda, buri imwe ikaba ifite agaciro k’amadorali ya Amerika ibihumbi 33.
Izi ‘robots’ zifite ubushobozi bwo gufata ibipimo by’ibanze nk’umuriro, uko umuntu ahumeka, kugeza ibiribwa n’imiti ku barwayi, gufata amakuru y’abarwayi, kugenzura abatambaye n’abambaye udupfukamunwa binyuranye n’amabwiriza, kumenyesha umuganga igihe hari ibimenyetso bidasanzwe umurwayi agize ndetse zishobora no guhabwa porogaramu yo gufata umuvuduko w’amaraso.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, wari mu muhango wo kwakira izi robots, wabereye ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe havurirwa abanduye COVID-19, yavuze ko nyuma y’iki cyorezo, izo robots zizakomeza kwifashishwa mu bikorwa bya buri munsi bijyanye no kuvura abarwayi basanzwe.
Ati “Icyorezo kirangiye, turashaka ko izi robots zikomeza gukoreshwa mu buvuzi, uko tuzagenda tubona ubushobozi nka guverinoma, zizakomeza gukoreshwa mu mavuriro yose n’ibigo nderabuzima. Niba tudafite abaganga bahagije kugeza ubu, dukwiye kureba icyo twabafasha, tukaborohereza akazi bafite, na bo bakabasha kunoza ibyo bakora. Akazi izi robot zikora ni ibintu bikenerwa na nyuma y’icyorezo.”
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), Stephen Rodriques, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNDP mu guteza imbere ikoranabuhanga bushimangira icyizere kiri hagati y’inzego zombi, gituruka ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.
Yagize ati “Dufitiye icyizere gihagije ubuyobozi bw’u Rwanda n’ibyemezo bufata. U Rwanda rwariyemeje cyane, rwafashe ibyemezo bikwiye, bishingiye ku bumenyi. Iyo urebye iyo miyoborere bituma witegura gufatanya na yo kandi ukayitera inkunga.”
Rodriques akomeza avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye guhanga udushya rukagerageza ibindi bintu bishya, kandi ngo Umuryango w’Abibumbye ukeneye gukorana na za leta, ibigo by’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, bagashakira hamwe ibisubizo by’ ibibazo bahura na byo.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na UNDP biherutse gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, aho inzego zombi zagaragaje ubushake bwo gucukumbura, kugerageza no kwagura ibikorwa bishingiye ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga, hagamijwe guhangana n’ibibazo birimo na COVID-19.
Ubu bufatanye bukubiyemo inkunga y’amafaranga n’amahugurwa azahabwa Abanyarwanda bazajya bakoresha iryo koranabuhanga no kwita ku bikoresho bizajya byifashishwa.
Usibye izi ‘robots’ eshanu zagejejwe mu Rwanda, Minisitieri y’Ubuzima ivuga ko hakiri izindi zitegerejwe, zifite ubushobozi bwo kuzajya zifashishwa mu gutera imiti yica udukoko ahantu hahurira abantu benshi n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Izi ‘robots’ zitezweho kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19 ku bakora mu nzego z’ubuzima bita ku banduye, zisanze umukozi umwe muri uru rwego mu Rwanda ari we wanduye iki cyorezo ari mu kazi ke ko gukora isuku hamwe mu hahurizwa abakekwaho kwandura iki cyorezo.
Gukoresha ‘robots’ mu buvuzi bije byiyongera ku bundi buryo u Rwanda rurimo kwifashisha muri uru rwego, nko gukoresha indege nto za drones mu kugeza amaraso ahabwa indembe mu bitaro bitandukanye, kuzifashisha mu gutera imiti yica imibu itera malaria no gutanga amakuru ajyanye no kwirinda Coronavirus.










Amafoto: Niyonzima Moïse




Ibitekerezo 0