Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, cyahujwe na gahunda uyu muryango ukora yo gusura buri munyamuryango, hagamijwe kumenyana byimbitse. Kuri iyi nshuro bateraniye ku mubitsi mukuru wabo, Rotarian D.P. Singh utuye Mu Kiyovu.
Cyari ikigorwa cyatumiwemo abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, wanagenewe gihembo, cyakirwa na Perezida wa Rotary club Mount Jali, Ambasaderi Habyarimana Jean Baptiste.
Hari hatumiwe kandi na Perezida wa Rotary Club Gasabo, Victor Nkindi, na Perezida wa Rotary Club Doyen, Kayitare Florent.
Uyu muvuduko mu kwinjiza abanyamuryango bashya benshi uri muri gahunda ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Virunga bufatanyije n’izindi Club za Rotary uko ari icumi zo mu gihugu, bwiyemeje mu gushaka ko u Rwanda ubwarwo rwaba akarere ka Rotary kihariye.
Ibi bizatuma amafararanga yose agenerwa akarere yose ahabwa u Rwanda, bikazafasha mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda cyane ko ari yo ntego ya Rotary.
Ubusanzwe muri Rotary, Akarere u Rwanda ruherereyemo kagizwe n’ibihugu icumi, bivuze ko amafaranga Rotary ku rwego rw’Isi igenera aka karere asaranganywa muri ibi bihugu, akajya gufasha imishinga bafite.
Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bwa Rotary Club mu Rwanda burashaka ko u Rwanda ubwarwo ruba Akarere, rugatadukana n’ibindi bihugu, ariko kugira ngo bikunde rukaba rusabwa Club 80.
Umuyobozi muri Rotary Club Kigali Virunga ushinzwe gukurikirana isomero rya Kigali, Paul Birungi uzwi nka Masterjerb, avuga ko we na bagenzi be baganiriye n’Umuyobozi mukuru wa Rotary ku rwego rw’Isi, akabemerera ko nibageza kuri za Club 40 bazagirwa Akarere.
Uyu muyobozi wacyuye igihe nk’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Akarere ka Rotary 9150 ariho u Rwanda rubarizwa, yatangaje ko Umuyobozi wa Rotary mu Isi yanabasezeranyije ko nibikunda azagaruka kubemeza ku mugaragaro.
Ati "Kugira ngo bitangire ugomba kwerekana ko bishoboka. Ubu twafashe gahunda ko uyu mwaka u Rwanda rwonyine rugomba kuba Akarere."
Birungi akomeza avuga ko Club yabo umwaka ushize yabyaye izindi ebyiri, Rotary Club Kalisimbi na Rotary Club Senior, buri imwe ikaba igizwe n’abanyamuryango barenze 30.
Ati "Tugiye kubyara indi muri iyi minsi ya Rotary Club Kigali Golf. Dufite intego ko mu mpera z’umwaka wa Rotary urangira mu kwa Gatandatu, tuzaba twuzuye abanyamuryango nibura 100."
Yemeza ko hari gahunda y’uko buri karere ko mu Rwanda kagira Club ya Rotary, zakwiyongera ho icumi ubundi umuhigo wo kugeza kuri club 40 ukaba ureshejwe.
Ku ruhande rw’abanyamuryango bashya binjiye mu muryango wa Rotary Club Kigali Virunga, bavuga ko bigendanye n’uko Rotary muri rusange iharanira impinduka nziza muri sosiyete, ari yo mpamvu nyamukuru yatumye binjira muri uyu muryango.
Rotarian Immy Mulekatete yagize ati "Rotary nyikundira ko buri gihe abayirimo bahora batekereza ku mibereho myiza ya bagenzi babo, ugahora utekereza icyo wakorera abandi kugira ngo ubuzima bwabo bugire aho bugera nk’uko Leta yacu yifuriza umunyarwanda wese kubaho neza."
Ni ingingo itajya kure y’iya Rotarian Gahigi Moses na we winjiye muri uyu muryango, aho avuga ko "kuba mu muryango wa Rotary bituma urenga kwitekerezaho, ahubwo ugatekereza n’uruhare wagira mu guteza imbere imibereho y’abandi".
Iyo akarere kagizwe n’ibihugu bitandukanye, imyanzuro igomba gufatwa n’ibyo bihugu byose bigomba kubyemeranyaho, ibyatandukana n’uko u Rwanda rwaba akarere ubwarwo, kuko byose byajya bikorerwa mu Rwanda nta kujya gusaba uburenganzira ahandi, intego Rotary y’u Rwanda ishyize imbere.
Amafaranga yo gufasha umushinga umwe muri Rotary ntajya munsi y’ibihumbi 200$ mu gihe umushinga wa menshi wemerewe miliyoni 1.2$ bijyana n’uko buri karere muri Rotary kemerewe imishinga ine yose igamije kujya mu Iterambere ry’Ibihugu.
Paul Birungi ati "Ayo mafaranga yose agomba kuza hano mu Rwanda." Ashishikariza abanyarwanda bumva bafite umutima wo kwita kuri bagenzi babo ko baba abanyamuryango ba Rotary, bagafatanya muri utu rugendo.
Rotary Club Kigali Virunga isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu nguni zitandukanye, kuko ari nabo bubatse isomero rya Kigali (Kigali Public Library) bafatanyije na Leta yu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.
Basannye kandi inzu icumbikira abarwayi ba kanseri mu gihe bategereje kuvurwa.
Kuri iyi nshuro bahuye banakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 2,3 Frw, zo gufasha aba barwayi mu ngendo bakora bava kuri iyo nzu bubakiwe bajyanwa mu bitaro bya Kanombe kugira ngo bakomeze bakurikirwanwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!