00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abana 300 batangiye gusuzumwa indwara z’amenyo

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 10 December 2021 saa 12:13
Yasuwe :

Umuryango w’Abagiraneza, Rotary Club Kigali Virunga n’Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda watangiye gusuzuma indwara zo mu kanwa abanyeshuri bo muri Bright School mu Karere ka Muhanga.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 9 Ukuboza 2021, cyakozwe mu murongo w’ubufatanye bwa Rotary Club Kigali Virunga na Bright School bugamije gufasha abo muri iri shuri kwiga ariko bafite ubuzima bwiza.

Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga, Suman Alla, yavuze ko bifatanyije na Bright School mu gikorwa cyo gusuzuma abana indwara zo mu kanwa ariko iyo mikoranire izarushaho kwagurwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Si ibi byonyine kuko hari n’ibindi tuzafasha iki kigo harimo kubongerera ibyumba by’amashuri, kububakira igikoni kigezweho hagamijwe gufasha abana kwiga neza bafatiye ifunguro ku ishuri.’’

Rotary Club Kigali Virunga isanzwe ikorana n’ibindi bigo bitandukanye mu Rwanda mu kubifasha gutanga uburezi bufite ireme kandi butangiwe ahantu heza. Urugero rwa hafi ni aho ikorana n’Ishuri ry’Imyuga rya Rubengera mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi Mukuru wa Bright School ibarizwa muri Teach Rwanda, Bill Whipple, yavuze ko yashimishijwe no kubona abana bafashijwe kumenya uko indwara zo mu kanwa zandura n’uko amenyo akwiye gufatwa.

Yanyuzwe n’intambwe yatewe na Rotary Club Kigali Virunga n’Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda mu gukorana n’ishuri abereye umuyobozi.

Yagize ati “Biradushimishije kubona ababyeyi barerera hano bagiye kumenya uko aba bana bacu bakitwararika ku ndwara zifata mu kanwa n’uko bazirinda.’’

“Turashimira Rotary Club Kigali Virunga n’abaganga badufashije muri iki gikorwa kandi twifuza ko n’ibindi bazadufashamo byarushaho kugenda neza bigakemura bimwe mu bibazo bitandukanye.’’

Umuyobozi wa Komite y’Ababyeyi barerera muri Bright School, Kabundi Joseph, yavuze ko iki gikorwa gikwiye gutanga isomo ko abana bakwiye gusuzumishwa ku gihe.

Yagize ati “Ubusanzwe hari imyumvire ko umuntu wese yaba umuto cyangwa umukuru ajya kwa muganga iyo yarwaye ariko dukwiye kujya twivuza mbere yo kuremba. Turasaba ko habonetse abafatanyabikorwa bagera no ku bindi bigo kuko usanga abana bafite amenyo yashiririye bahora bayakurwa. Nta mpamvu yo kwivuza ari uko warwaye.’’

Umwarimu waherekeje abiga Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Gashami k’Ubuvuzi bw’Indwara z’Amenyo akaba anashinzwe Ubukanguramba mu baturage, Uwayezu Donat, yavuze ko iki gikorwa kizatanga ibisubizo ku bafite indwara zo mu kanwa no kugaragaza uko abana bafashwa kuvurwa.

Ati “Tuzanafata umwanya wo kugira inama ababyeyi babo kandi tunafite ivuriro ufite ikibazo dushobora kumujyana akavurwa.’’

Rotary Club Kigali Virunga isanzwe itanga inkunga mu bikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage. Imishinga ishyigikira yibanda ku kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

Abana biga muri Bright School basuzumwe indwara z'amenyo
Abana basuzumwe amenyo, ababyeyi basabwa kwita ku kubasuzumisha hakiri kare
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Rotary Club Kigali Virunga n'Ishami ry'Ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda
Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga, Suman Alla, yavuze ko bifatanyije na Bright School mu gusuzuma abana indwara zo mu kanwa ariko iyo mikoranire izarushaho kwagurwa mu minsi iri imbere
Abana biga muri Bright School bari bafite akanyamuneza nyuma yo gusuzumwa amenyo n'indwara zo mu kanwa
Rotary Club Kigali Virunga na UR byatangiye gusuzuma indwara z'amenyo ku bana 300 bo muri Bright School mu Karere ka Muhanga
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Bright School ni ishuri riri mu ateye imbere mu Karere ka Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages