00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club yungutse ishami n’abanyamuryango bashya i Musanze

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 27 June 2015 saa 07:37
Yasuwe :

Rotary Club yo mu Rwanda, rimwe mu mashami ya Rotary Club District 9150, ryungutse ishami rishya mu Karere ka Musanze, ryiswe “Rotary Club Musanze-Murera”, hahita harahira abanyamuryango bashya 22 muri 31 bagize iyo Club.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2015, mu Karere ka Musanze hafunguwe Rotary Club Musanze-Murera, ishami rya karindwi Rotary Club, hahita hanarahira abanyamuryango bashya 22 banabambikwa imidari.

Manirere Jean D’Amour watorewe kuyobora Rotary Club Musanze-Murera, yatangarije IGIHE Ubumenyi n’ubushobozi abantu bafite, nibishyirwa hamwe bizatanga umusanzu wubaka igihugu.

Ai “..nk’ubu hano harimo abanyabwenge batandukanye, abarimu, abakora muri Banki, baramutse bashyize imbaraga hamwe n’ubumenyi bafite n’imbaraga mu bintu bitandukanye byagira umumaro.”

Abanyamuryango ba Rotary Club i Musanze

Busabizwa Parfait Umuhuzabikorwa wa Rotary Club mu Rwanda, yatangaje ko zimwe mu nshingano z’uwo muryango, ari ugukemura ibibazo biba bigaragara mu gace urimo, akaba ari muri urwo rwego buri mwaka bashinga nibura Club nshya, Club Musanze-Murera yashinzwe ubu ikaba ari iya 7 mu gihugu.

Rotary ku isi yagize uruhare mu guca imbasa, n’aho mu Rwanda yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi cyane cyane mu iyubakwa ry’isomero ryo ku Kacyiru.

Rotary Club District 9150 ni ishami rya Rotary Club International rigizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Congo Kinshasa, Congo-Brazaville, Gabon, Cameroon, Chad, Saotome et Principe na Guinea Equatorial.

Mu Rwanda hari amashami arindwi ya Rotary Club District 9150 ari yo Rotary Club Kigali, Rotary Club Kigali-Gasabo, Rotary Club Mont-Jali, Rotary Club Butare, Rotary Club Virunga, Rotary Club Kibungo na Rotary Club Musanze-Murera.

Rotary Club yashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka irenga 100 ishize, abayijyamo bakaba ari abagaragaza umutima ufasha; kugeza ubu ikaba ikorera ku isi hose, aho ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2.

Abanyamuryango ba Rotary Club Musanze-Murera
Nyuma yo kwakirwa kw'indahiro yabo bahawe umudari

Isaie Mbonyinshuti (IGIHE i Musanze)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages