Izo sosiyete zabarizwaga muri za IPRC hirya no hino mu gihugu. Zijya kujyaho hari hagamijwe ko zifasha kugira ngo ingengo y’imari ikoreshwa muri ayo mashuri itaba nini ahubwo hakabaho uburyo bwo kwishakira amafaranga.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yavuze ko ibyagaragaye mu igenzura byerekanye ko iyo nshingano zitigeze ziyigeraho.
Mu bindi zagombaga gutangamo umusanzu harimo gufasha abanyeshuri mu bijyanye no kwimenyereza umwuga ariko ngo nta cyizere ko byakozwe neza.
Yakomeje avuga ko izo sosiyete usanga ubwazo nta mutungo zifite, zikoresha umutungo wa IPRC ndetse zifite n’ibibazo mu mikoreshereze y’amafaranga aho usanga zidafite ibitabo by’ibaruramari byuzujwe neza.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic, ushinzwe imari n’ubutegetsi, Dr Nsabimana Aimable, yabwiye abadepite ko koko izo sosiyete zari zifite ibibazo byinshi zihuriyeho ikaba ari yo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuzisesa hagashingwa imwe izakomeza inshingano zari zifite.
Yagize ati “Nyuma y’aho Umugenzuzi w’Imari abitugaragarije [ibibazo], hafashwe ingamba tureba uko twagira icyo duhindura duhita dushyiraho sosiyete imwe ya RP izindi zose zigaseswa.”
“Twabigishijiemo inama na Minecofin batwemerera ko twayishyiraho mu kwezi kwa kane iratangira n’izo ziraseswa. Guhera itariki 6 Mata ntizongeye kwemererwa gukora.”
Dr Nsabimana yavuze ko iyo sosiyete nshya yahawe umurongo mugari wo gukomereza ku byakozwe ariko ikirinda amakosa yakozwe n’iza mbere harimo gushyira abakozi mu myanya, kubahiriza amategeko agenga amasoko, gutanga imisoro ku gihe n’ibindi.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yavuze ko kuba Minisiteri y’Uburezi na RP barafashe icyemezo cyo gushyiraho sosiyete imwe ifite imbaraga ari ibyo gushyigikirwa ariko bikwiye ko ikurikiranwa hakiri kare ngo itazasubira inyuma.
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’igihugu, Muhakwa Valens, yasabye ko iyo sosiyete itazaba “nk’umana upfa mu iterura” ahubwo intego izo yasimbuye zari zifite yo kunganira ingengo y’imari ya leta, RP ikazayigeraho bityo za IPRC zikajya zisaranganya ubwo bushobozi buturutse mu musaruro w’iyo sosiyete.
Kuri ubu izo sosiyete zisanzwe zatangiye kubona ibyangombwa byo gufunga nk’uko Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogène yabisobanuye.
Yavuze ko gufunga sosiyete yakoreraga muri iri shuri byatangiye ku buryo nta bikorwa bishya zifite ariko basabwe ko ibanza gukorerwa igenzura ry'imisoro ya RRA na RSSB nk'uko bisabwa sosiyete y'ubucuruzi yose isabirwa gufungwa.
IPRCs ni amashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro abarizwa muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali ari na ho hakoreraga izo sosiyete zari zishinzwe gukora ibikorwa byinjiza amafaranga yo kunganira ayo leta itanga muri ayo mashuri.






Ibitekerezo 0