00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RPP-IMVURA, irindi shyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ryifuza kuzitabira amatora

Yanditswe na

SHABA Erick Bill

Kuya 18 May 2010 saa 01:23
Yasuwe :

Mu gihe amatora y’Umukuru w‘igihugu yegereje, mu Bwongereza havutse irindi Shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikaba rinatangaza ko rizaza guhatanira kuyobora igihugu mu matora yo mu kwa munani.
Ishyaka ryitwa ’Rwanda People’s Party Imvura’ rivutse vuba mu gihugu cy’u Bwongereza mu izina ry’umuyobozi waryo John Karuranga riratangaza ko n’ubwo FPR ari umuryango w’Abanyarwanda ikwiriye gushimirwa imyaka 16 imaze iyoboye ariko ko yari ikwiye kureka n’abandi bagategeka. Mu (…)

Mu gihe amatora y’Umukuru w‘igihugu yegereje, mu Bwongereza havutse irindi Shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikaba rinatangaza ko rizaza guhatanira kuyobora igihugu mu matora yo mu kwa munani.

Ishyaka ryitwa ’Rwanda People’s Party Imvura’ rivutse vuba mu gihugu cy’u Bwongereza mu izina ry’umuyobozi waryo John Karuranga riratangaza ko n’ubwo FPR ari umuryango w’Abanyarwanda ikwiriye gushimirwa imyaka 16 imaze iyoboye ariko ko yari ikwiye kureka n’abandi bagategeka. Mu kiganiro John Karuranga yagiranye na BBC yatangaje ko bazaza guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda, ngo kuko Abanyarwanda bakeneye impinduka mu buyobozi.

Mu itangazo RPP Imvura yashyize ahagaragara harimo ko ryatangijwe tariki 14 Gicurasi 2010, rikaba rifite icyicaro I Kigali mu Rwanda, n’ubwo ryavukiye mu Bwongereza.

Muri iryo tangazo kandi harimo ko iri shyaka riharanira guhindura u Rwanda igihugu kigendera kuri Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, aho abaturage bashobora kwitorera abayobozi babo nyuma y’igihe cyagenwe ndetse n’aho abayobozi buzuza inshingano zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages