00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RPPA igiye guca amakosa mu mitangire y’amasoko ya Leta ikoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 26 May 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta RPPA, kigiye gutangiza uburyo bushya bw’itangwa ry’amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe guhangana n’ibibazo byagaragaraga mu itangwa ry’amasoko ya Leta harimo ubujura, ruswa, ubukererwe, guhenda n’ibindi bitagendaga neza.

Mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2015, cyamuritse uburyo buzajya bukoreshwa mu gupiganira amasoko no kuyatanga hifashishijwe ikoranabuhanga aho ibikorwa byose birebana no gupiganwa no gutanga amasoko bizajya bikorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bita Rwanda Online e-Procurement System (RONEPS).

Umuyobozi mukuru wa RPPA, Augustus Seminega yavuze ko byajyaga bitwara umwanya munini kandi bigahenda abatanga n’abapiganira amasoko ndetse bikanagabanya icyizere hagati y’utanga n’upiganira isoko n’indi mikorere itari myiza.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda ishaka kwifashisha Ikoranabuhanga mu rwego rwo kugira ngo ihangane n’ibyo bibazo. RPPA rero ifite ishami rishinzwe ubugenzuzi, rikurikirana rikareba uko amasoko atangwa. Hagaragara rero ibintu bitaranoga mu nzego zitanga amasoko, ariko hagaragaramo n’ibikorwa neza.”

Amasoko yatangwaga hakoreshejwe uburyo busanzwe bw’impapuro bukaba bwatinzaga imirimo y’itangwa ry’amasoko,bugaha icyuho abakaga n’abatangaga ruswa kandi bugahenda Leta.Raporo za PAC zagiye zerekana inenge mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Mu nama yahuje uwari Minisititi w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi n’abagize Guverinoma kuri iki kibazo tariki ya 12/11/2013, hafatiwemo imyanzuro yo guhana abayobozi b’ibigo na za Minisiteri byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2011.

Iyi nama ikaba ari na yo yasabiwemo ko uyu mushinga wakwihutishwa kubera ibyo bibazo byose.

Impuguke zitunganya ubu buryo ni izo mu gihugu cya Koreya cyakataje mu ikoranabuhanga ku isi, zikaba zivuga ko bwatanze umusaruro mu bihugu byinshi birimo Koreya y’amajyepfo, ibihugu byo mu majyepfo ya Amerika n’ahandi.

Ku kibazo cy’uko hari uburyo nk’ubu bwagiye buzanwa na bimwe mu bigo binini bya Leta bunatwaye akayabo k’amafaranga menshi,umuyobozi wa RPPA yavuze ko ibitaragenze neza kuri bamwe biba bikwiye kubera isomo abandi, kandi ko batatinya kuzana uburyo bugezweho bugabanya umwanya wagendaga,amafaranga no kongera icyizere ku bahatanira amasoko.

RPPA ivuga ko izafatanya n’abandi bafatanyabikorwa barimo RDB n’ibindi bigo mu kurinda ikoreshwa ry’ubu buryo kuko hari aho bigaragara ko bushobora gukoreshwa mu kwiba n’ibindi bitari byiza.

Mu gihe ubu buryo buzaba butangijwe,buzahita bukoreshwa kuri buri kigo cya Leta gitanga isoko(harimo uturere,amagereza,intara,za minisiteri,…), bikaba bizajya mu bikorwa nyuma y’amezi 16 ni ukuvuga mu kwezi kwa Nzeli umwaka utaha wa 2016.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages