00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA igiye gukemura ikibazo cy’abadasora bitwaje ubumenyi buke mu gukoresha EBM

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 August 2016 saa 11:38
Yasuwe :

Mu gihe hari bamwe mu bacuruzi batubahiriza gahunda yo gukoresha imashini zitanga inyemezabwishyu (EBM) kandi bari ku rutonde rw’abagomba gutanga umusoro ku nyongeragaciro (VAT), Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gishobora kuzajya kibafatira ibihano.

Abacuruzi biyandikishije muri VAT ni ibihumbi 15, ariko abamaze kugaragaza ko batanga imisoro bagera ku bihumbi 13.

Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Kayonza bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi buke mu gukoresha imashini za EBM ariko ubuyobozi bwa RRA bukabibona nk’urwitazo kuko hari amahugurwa bahabwa mbere yo gutangira kuzikoresha.

Ibi byatangajwe na Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal ubwo yari mu karere ka Kayonza mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo guhemba abasora neza mu Ntara y’i Burasirazuba.

Insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe gushimira abasora uyu mwaka ni "Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira".

Bizimana yagize ati ”Abantu bose bataragura izi mashini umwanzuro wa nyuma tuzabafatira ni ukubahana rwose, kandi n’abari ku rutonde rw’abagomba gutanga umusoro ku nyongeragaciro (VAT) bagomba kwihutira kuzigura. Twashyizeho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana imikorere yazo.”

Bizimana yavuze ko impamvu itera ubusumbane mu gukoresha izi mashini ari abantu batubahiriza amategeko agenga ubucuruzi Leta iba yashyizeho kandi gutanga inyemezabwishyu bizamura imisoro mu gihugu.

Yakomeje avuga ko bagiye gushaka Rwiyemezamirimo uzakora imashini nyinshi zitanga inyemezabwishyu ndetse zishobora no kuzajya zishyurwa mu byiciro.

Ati "Ubu turashaka umuntu uzadukorera imashini izaba ihendutse kugira ngo abantu bose bayikoreshe nibinashoboka tuzazitangira ubuntu ariko nta rwitwazo ku batazazikoresha kuko zizaba zihendutse.”

Imbogamizi ku ikoreshwa rya EBM

Zimwe mu mbogamizi abikorera mu ntara y’i Burasirazuba bagihura na zo ngo harimo ubumenyi buke mu gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’imashini zitanga inyemezabwishyu (EBM).

Habanabakize Fabrice uhagarariye abikorera muri iyi ntara yagize ati ”Turifuza ko habaho amahugurwa ahoraho kugira ngo abikorera bagire uruhare mu gutanga inyemezabwishyu.”

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Uwamaliya Odette yasabye ko hakongerwa ingufu mu kuzamura imyumvire y’abasora.

Ati "Ni byiza ko abantu bose tuziko ari abacuruzi bashyirwa muri gahunda yo gusora bakanakangurirwa gukoresha izi mashini kugira ngo tuzamure imisoro mu gihugu cyose, turasabwa rero kuzamura imyumvire nk’abasora kugira ngo tugire intumbero yo kwigira no kwihaza mu bukungu mu bituruka mu gihugu cyacu tudategereje gusa inkunga z’amahanga.”

Kugeza ubu abantu 400 ni bo baguze izi mashini za (EBM) mu karere ka kayonza mu bacuruzi 1000 bahakorera. Mu ntara y’i Burasirazuba, abazikoresha bagera ku bihumbi 15 mu gihe abacuruzi bose barenga ibihumbi 50.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal
Habanabakize Fabrice uhagarariye abikorera mu ntara y’i Burasirazuba yasabye ko baha amahugurwa abacuruzi ajyanye n'imikoreshereze ya EBM
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umunsi w'abasora mu ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages