00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasora bijejwe ko ibihano ku bakoze amakosa bigiye koroshywa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 July 2016 saa 12:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) bwijeje abikorera ko bugiye kwita ku kibazo cy’ibihano bikakaye bahabwa igihe hari amategeko arebana n’imisoro batubahirije.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 14, umunsi wo gushimira abasora neza wabereye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bwa RRA bwafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abasora ndetse bahemba abahize abandi mu gutanga neza imisoro.

Mu bitekerezo byatanzwe abasora benshi bagarutse ku mbogamizi bahura nazo, zirimo amategeko ateganya ibihano biremereye bahabwa igihe batubahirije ibirebana n’imisoro bikaba bituma hari n’abafunga ibikorwa byabo.

Aba bacuruzi bagaragaje ko hari nubwo bagwa mu ikosa bitabaturutseho.

Jean Bosco Bigirimana, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati “Mu buryo bwo kugira ngo abikorera bitababangamira ndetse na RRA ikore akazi kayo neza ni uko bagerageza koroshya ibihano, ariko bitabujije ko natwe abikorera twirinda amakosa”.

Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tusabe yavuze ko mbere ya byose abasora bakagombye kwirinda ibihano, ariko nawe yemeranya n’abo ko hakwiye koroshywa ibihano bahabwa.

Tusabe yatanze urugero rwaho umucuruzi utatanze inyemezabwishyu ya EBM(Electronic Billing Machine) ashobora gucibwa amande agera kuri miliyoni 10 kandi yari agiye kunyereza amafaranga ibihumbi 500, avuga ko bishobora gutuma bamwe bafunga imiryango ibikorwa byabo bigahagarara.

Yagize ati “Ibyo babitugejejeho natwe twabigejeje ku bashinzwe guhindura politike y’imisoro. Birimo kuganirwaho, nkaba ntanga icyizere ko mu gihe kitarambiranye bishobora kuzasuzumwa bikanavugururwa”.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), Dr Uziel Ndagijimana nawe yagarutse kuri iki kibazo cy’ibihano biri hejuru n’ibindi bibazo byose abasora bagaragaza, abizeza ko Leta y’u Rwanda iri kubishakira ibisubizo.

Dr Ndagijimana yagize ati “Twabiganiriyeho, hazitabwaho gukuraho imbogamizi zitandukanye zibangamira abasora, harimo koroshya ibihano nkuko byagarutsweho, ndetse n’inyungu ku basora bagaragje ubushake mu kwishyura ibirararane by’imisoro”.

Imibare igaragazwa na RRA yerekana ko mu mwaka w’imisoro wa 2015/2016, yinjije imisoro igera kuri Miliyari 983.4 angana na 54.4% by’ingengo y’imari y’igihugu.

RRA ivuga ko intego yari yihaye yayirengeje kuko yanganaga na miliyari 949.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Impamvu zigaragazwa z’ubwiyongere, ngo ni uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kwishyura byumwihariko hakoreshejwe imashini izwi nka EBM, yabugenewe mu gutanga inyemezabuguzi, ndetse no kuba benshi mu basora baramaze gusobanukirwa akamaro kabyo n’icyo imisoro imaze mu iterambere ry’igihugu bigatuma babyitabira.

Intara y’Amajyepfo yatangirijwemo kwizihiza umunsi wo gushimira abasora, yinjije mu isanduku ya Leta, imisoro ingana na miliyari 23.4, mu gihe yari yihaye intego yari miliyari 18.9.

Hagaragajwe ko iyi Ntara y’Amajyepfo hagereranyijwe n’umusoro yatanze umwaka ushize, imaze kuzamukaho 35%, ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza imisoro myinshi nyuma y’Umujyi wa Kigali.

Mu bihembo byatanzwe, abasora bahembwe mu byiciro bitatu, aho icya mbere kigizwe n’abikorera batatu bahize abandi mu gukoresha neza no gutanga inyemezabuguzi ya EBM.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abikorera barindwi basoze neza kandi ku gihe, mu gihe icya gatatu kigizwe n’abikorera batanu basoze amafaranga menshi kurusha abandi.

Impande zombi zemeranyije ko zigiye kurushaho kunoza imikoranire, abikorera bakurirwaho imbogamizi zibazitira mu bikorwa byabo. RRA nayo yabasabye kuyifasha kuzamura imisoro, by’umwihariko bitabira gukoresha no gutanga inyemezabuguzi ya EBM, ndetse no kurwanya magendu.

Abasora bagiye kugabanyirizwa ibihano
Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin, Dr Uziel Ndagijimana(uwa kabiri ibumoso) yijeje abikorera ko Leta igiye kubakuriraho imbogamizi
Richard Tusabe, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority
Umunsi wo guhemba abasora neza witabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Bashyikirizwa ibihembo
Abahawe ibihembo bose mu ifoto rusange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages