Umutungo utimukanwa ni udashobora kuvanwa aho uherereye ngo ujyanwe ahandi kubera impamvu runaka, urimo nk’inzu, isambu cyangwa ikibanza.

Umusoro ku mutungo utimukanwa, utangwa n’umuntu wese ufite umutungo utimukanwa udasonewe bitarenze taliki ya 31 Ukuboza ku mwaka usorerwa. Urugero nko mu 2019, umusoro ku mutungo utimukanwa ugomba gutangwa bitarenze 31 Ukuboza 2019.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Komiseri ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yavuze ko umusoro ku mutungo utimukanwa urimo ibice bibiri.

Ati “Hari umusoro ku nyubako, ushingiye ku gaciro kayo n’umusoro ku bataka, ushingiye ku ngano yabwo [metero kare] ikibanza cyaba cyubatse cyangwa kitubatse, igihe kiri mu mitungo itimukanwa igomba gutangirwa umusoro.”

RRA igaragaza ko kugera ku wa 30 Ukwakira 2019, abantu basaga ibihumbi 252 aribo bari bamaze kwiyandikisha [Babikoze mu kwezi kumwe] bagomba gutanga uyu musoro, mu gihe abasanzwe batanga umusoro ku mutungo utimukanwa no ku bukode bw’ubutaka barengaga ibihumbi 400.

Ati “Imibare ntitwayitindaho kuko hari abantu batajyaga basora ubu bazasora kuko tuzi neza ko hari inzu abantu bari bafite zidafite abo zanditseho cyangwa se zitari zifite inkondabutaka [Title de propriété] zitishyuraga umusoro. Ni ukuvuga ngo abo bashobra kuzaza mu bagomba kuwishyura.”

Yasobanuye ko iyo mpamvu ishobora kuzatuma biyongera cyangwa se bakagabanuka bitewe n’uko “Kubera ko itegeko risonera inzu imwe y’umuryango, ugasanga kubera ko bafite imwe ntibagomba kuwutanga.”

Kwandikisha umutungo utimukanwa bisaba iki?

Ubusanzwe amakuru RRA igenderaho ajyanye n’imitungo itimukanwa atangwa n’ikigo cy’imicungire y’ubutaka, agaragaza icyangombwa cy’ubutaka, nimero y’ikibanza, uko kingana, nyiracyo n’aho giherereye kikaba mu byo umuntu yitwaza.

Gusa hari amakuru atagaragazwa n’icyo cyangombwa arebana n’itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Karasira ati “Hari aho bateganya umusoro ku mutungo utimukanwa, bavugamo ko inzu umuntu ateganya guturamo n’umuryango we isonerwa. Imwe ufite muri nyinshi, ntabwo tuba tuzi iyo ariyo, hejuru y’icyangombwa witwaje, tunagusaba kutubwira mu nzu ufite ebyiri cyangwa eshatu, iyi niyo nteganya guturamo kugira ngo izasonerwe.”

Uretse icyo cyangombwa, umuntu asabwa no kwitwaza indangamuntu kugira ngo ibashe guhuzwa n’icyo cyangombwa.

Ati “Andi makuru akenerwa y’ingenzi ni ukumenya niba ubutaka bwawe bwubatse cyangwa butubatse. Ayo ni nyirabwo ugomba kubitubwira nubwo mu gihe kiri imbere duteganya kugira ikoranabuhanga ridufasha kumenya ubutaka runaka niba bwubatse cyangwa butubatse.”

Umuntu kandi asabwa kumenyekanisha aho aherereye mu rwego rwo koroshya ihanahana ry’amakuru hagati y’umusoreshwa na RRA ijyanye n’imisoro, atangwa hifashishijwe telefone.

Hari igihe ntarengwa cyo kuwandikisha?

Karasira avuga ko ubusanzwe itegeko rigena kwandikisha uyu musoro nta gihe ntarengwa riteganya.

Gua agira ati “Ariko dutangira kwandika twasabaga abantu ko biyandikisha mu gihe wenda cy'ukwezi kugira ngo n'umuntu amenye niba azatanga umusoro, igihe azawutangira, anabone umwanya wo kwitegura kugira ngo mu Ukuboza, azabashe kuwusora.”

Yakomeje akangurira abafite imitungo itimukanwa kuyandikisha vuba kugira ngo bamenye niba hari umusoro bazatanga cyangwa udahari, banabone umwanya wo kwitegura kugira ngo bazabashe kwishyura bitarenze ku wa 31 Ukuboza kuko nibiharenga waragombaga kuba waramaze kwiyandikisha ukaba utarabikoze, nubikora nyuma y'aho ushobora kuzacibwa ibihano.

Hari ibihano bihabwa uwarenze 31 Ukuboza atarawandikisha?

Karasira avuga ko RRA idashyize imbere ibihano ahubwo ikomeza gushishikariza abantu kubyirinda, bakandikisha imitungo itimukanwa mbere ya 31 Ukuboza ariko utabikoze agomba kubibazwa.

Bimwe muri ibyo bihano harimo ko umuntu utishyura umusoro ku gihe yarawumenyekanishije yishyura 10% byiyongera ku mafaranga yagombaga kwishyura ariko ntibigomba kurenga ibihumbi 100Frw n’inyungu y’ubukererwe ingana na 1.5% kuri buri kwezi yakererewe.

Utaramenyekanishije ntanishyure uyu musoro, hejuru y’ibisabwa uwamenyekanishije ntiyishyure arenzaho 40% byawo.

Bimaze iki gusorera umutungo utimukanwa?

Karasira ati “Ku musoreshwa uretse iryo shema ryo kumva ko uri Umunyarwanda kandi utanga umusoro, twese tuzi akamaro k’umusoro, wifashishwa mu bikorwa bitandukanye Leta idukorera; imihanda, amavuriro, amazi n’ibindi nta handi bituruka uretse mu misoro.”

Karasira avuga ko iyo ufite umutungo amaze kwiyandikisha anamenya imitungo izasora n'itazasora.

Ati “Hari n'igihe usanga amakuru aduha atandukanye n'ayo ikigo cy'ubutaka kiduha. Akaba yicaye azi ngo ubutaka bwe bungana na metero kare 500 kandi muri sisiteme dufitemo 200. Icyo gihe tubagira inama yo kwegera ikigo gishinzwe imucungire n’imikoreshereze y’ubutaka bakabikosoza.”

Binafasha RRA kumenya imibare y’abasoreshwa n’inzego z’ibanze bikazorohera gukora igenamigambi zigendeye ku ngano y’umusoro zizinjiza.

Ubusanzwe kumenyekanisha uyu mutungo si ngombwa kujya ku biro bya RRA kuko ushobora kwifashisha ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa RRA ugahitamo uburyo bwo kuwumenyekanisha ugakurikiza ibisabwa.

Komiseri ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yavuze ko umusoro ku mutungo utimukanwa urimo ibice bibiri
Komiseri ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yavuze ko umusoro ku mutungo utimukanwa urimo ibice bibiri
Inzu nazo ziri mu mitungo itimukanwa igomba kwandikishwa
Inzu nazo ziri mu mitungo itimukanwa igomba kwandikishwa
Ibibanza bibarwa mu mitungo itumukanwa igomba kwandikishwa
Ibibanza bibarwa mu mitungo itumukanwa igomba kwandikishwa

[email protected]