00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA izifashisha miliyoni zisaga 400Frw hashyirwaho uburyo bushya bwo kwakira imisoro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 August 2015 saa 06:56
Yasuwe :

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autority) cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha gukusanya imisoro n’amahoro y’uturere yeguriwe icyo kigo, ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda rikaba ryaragenewe amayero (Euro) agera ku bihumbi 500, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Imisoro yahoze yakirirwa mu nzego z’ibanze ubu ikusanywa na RRA hifashishije ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard kuri uyu wa 26 Kanama 2015.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga, bufasha buri muturage kwishyura no kumenyekanisha imisoro (Declaration) n’andi mafaranga kuri serivisi zitandukanye akenera mu nzego za Leta aho ari hose, bikagabanya igihe n’ikiguzi byamutwaraga.

Komiseri Tusabe yagize ati “Kubaka iyi ‘system’ [...] byatwaye hafi ibihumbi 400 by’amayero (Euro), ariko ugiye kubara n’amahugurwa ngirango turateganya ko azatwara hafi ibindi bihumbi 100 by’amayero, kugirango tugere ku banyarwanda bose tubasobanurire [...] ntabwo ari ibintu byatwara amafaranga makeya.”

Yakomeje avuga ko umuturage waba adashoboye gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro, RRA yafunguye ibiro 167 mu mirenge mu gihugu hose, byiyongera ku bindi biba mu turere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Vincent Munyeshyaka, yavuze ko iyi gahunda igamije kongera imisoro n’amahoro, muri gahunda yo kwigira kw’Igihugu.

Yagize ati “Ubu buryo buzagabanya ikiguzi umuturage yatangaga kugirango agere kuri serivisi, hamwe no gutuma amakuru arebana no kumenyesha no kwishyura umusoro abikwa mu buryo bwizewe bw’ikoranabuhanga.”

Ubu buryo bushya bw’ikoranabunga buzafasha mu micungire y’imisoro ku bukode bw’amazu, imitungo itimukanwa, ibyangombwa by’ubucuruzi ndetse n’amahoro y’inzego z’ibanze, amahoro mu masoko, ibyemezo by’amavuko, ibyemezo by’abashakanye ndetse n’ibindi byangombwa byishyurwa mu zindi nzego za Leta.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages