00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yagaragaje inyungu ziri mu itegeko rishya ry’imisoro

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 August 2018 saa 07:33
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko itegeko rishya rirebana n’uburyo imisoro ikusanywa, ryashyizweho mu mezi make ashize, rifite inyungu nyinshi.

RRA ivuga ko iri tegeko ryashyizweho tariki ya 16 Mata 2018, ryongereye ingano y’imisoro yinjizwa mu rwego ndetse rinatanga icyizere mu gushyigikira ingengo y’imari y’igihugu.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, avuga ko ari itegeko ari ryiza kuko ryongera ahaturuka imisoro, rigakumira inyerezwa ryayo kandi ridasize inyuma gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi.

Iri tegeko rishya ryashyizweho ryasibye icyuho abakoresha n’abakozi banyuragamo mu guhunga gutanga umusoro ku mafaranga yinjijwe, ritanga igisobanuro nyacyo cy’umukozi ndetse rishyiraho 30% by’umusoro ku byinjijwe n’umushahara.

Ryanagize icyo rivuga kandi ku bakozi bahitagamo amasezerano y’akazi atuma batanga 15% by’umusoro. Iri tegeko rishya ryanakuyeho 3% by’umusoro watangwagwa n’abanyamwuga mu bigo byigenga, ahubwo hashyirwaho umusoro ungana na 30% by’ayinjiwe n’ikigo.

Igihe habayeho icuruzwa cyangwa itangwa ry’imigabane haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye hafatirwa 5% by’agaciro kayo, mu rwego rwo guharanira ko ikigo cy’abanyamahanga kiguze imigabane mu kigo gikorera mu Rwanda cy’ishyura umusoro ku byavuye muri iyo migabane.

Bitandukanye nuko byari bimeze mbere kandi aho ikigo ari cyo cyishyuraga umusoro ku mafaranga yishyuwe abagize inama y’ubutegetsi igihe bahuye, iri tegeko rishya riteganya ko aribo bazajya biyishyurira angana na 30% by’ayo bahawe.

Iri tegeko rishya ryanakiriwe neza n’abafite ubucuruzi buto bagorwaga ndetse bagahendwa no kugaragaza ko baguye mu gihombo, kuko riteganya ko mu gihe ideni riri munsi ya miliyoni eshatu z’Amanyarwanda umucuruzi yerekana ko mu myaka itatu ishize yagerageje gufata ingamba zari zigamije gutuma abasha kwishyura.

Nubwo Guverinoma yishimira umusanzu w’iri tegeko rishya, The EastAfrican yanditse ko hari bimwe mu bigo byemeza ko ryagize ingaruka zikomeye ku nyungu byabonaga.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, yavuze ko mu mezi atandatu ya mbere 2018 batabashije kubona inyungu nyinshi kubera bishyuye inyongera ya miliyoni 100Frw z’umusoro.

Ibi babikoze kugira ngo bubahirize ibiteganywa n’itegeko rishya ryakuye kuri 5% rikageza kuri 15% amafaranga atangwa ku nyungu ihabwa abanyamigabane.

Ibi ngo byagize ingaruka ku banyamigabane bo mu bihugu bitari muri EAC.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Bart Hofker nawe yavuze ko ryatumye imisoro batangaga yiyongera. Umwaka ushize bishyuye miliyari 27 z’imisoro. Gusa yemeza ko bari mu biganiro na RRA kuri iri tegeko.

Nyuma y’ibi biganiro nibwo iki kigo kizamenya niba kizaha abanyamigabane barimo MTN Group na Crystal Telecom, inyungu ku migabane yabo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19, RRA yihaye intego yo gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 1.351,7Frw. Umwaka ushize hari hakusanyijwe miliyari 1.234,2 Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, avuga ko hari inyungu nyinshi ziri mu itegeko rishya ry'imisoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages